Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza mu 2022 nibwo Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko gahunda y’icyo gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda yakurikije amategeko nubwo yagiye yitambikwa inshuro nyinshi kuva ibihugu byombi byagirana amasezerano muri Mata ndetse bikaba ngombwa ko urukiko ruyisubika.
Aya masezerano yo guhererekanya abimukira agamije kohereza abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona ku bujuje ibisabwa, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.
Ubwo umucamaza Clive Lewis yemezaga ko aya masezerano yakurikije amategeko kuri uyu wa Mbere, yavuze ko "guverinoma yagiranye ubwumvikane na Guverinoma y’u Rwanda bugamije ko ubusabe bw’ubuhungiro bw’abantu bimuriwe mu Rwanda ari ho bwasuzumirwa neza."
Yakomeje ati "Muri ubwo byuryo, kwimurira mu Rwanda abasaba ubuhunzi bijyanye n’amasezerano mpuzamahaga arengera impunzi n’izindi nshigano za guverinoma zitegaywa n’amategeko, harimo n’ishingano zitegaywa n’Itegeko ry’Uburengazira bwa muntu ryo mu 1998."
Nyuma y’iki cyemezo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko bacyakiriye neza.
Ati “Twakiriye neza uyu mwanzuro kandi twiteguye gutanga ubuhungiro n’ituze ku mpunzi n’abimukira ndetse bagahabwa n’amahirwe yo kubaka ubuzima bushya mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko “iki cyemezo ari intambwe ikomeye itewe iganisha ku busabe bw’u Rwanda bwo kugira uruhare mu gutanga ibisubizo birambye ku kibazo cy’abimukira hirya no hino ku Isi.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe iki cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda kizasubukurirwa gusa urukiko rwavuze ko Minisiteri ifite abimukira mu nshigano akwiye kugenda asuzuma ikibazo cya buri wese n’umwihariko wacyo mbere y’uko boherezwa mu Rwanda.
Ubwo iyi gahunda yasubikwaga u Rwanda rwari rugeze kure rwitegura kwakira aba bimukira ndetse barashakiwe inzu zitandukanye bazaturamo muri Kigali mbere y’uko bajya mu buzima busanzwe hirya no hino mu gihugu.






Ibitekerezo 0