Leta y’u Rwanda igiye kujya isoresha amakamyo azana ibicuruzwa aturutse ku cyambu cya Dars es Salaam muri Tanzania, amadolari ya Amerika 500 nk’ayo ubuyobozi bw’imisoro muri Tanzania bwaka aturtse mu Rwanda. Ubusanzwe ikamyo zizanye ibicuruzwa mu Rwanda ziturutse muri Tanzania zakwaga amadolari ya Amerika 152 gusa.
Abatanzaniya batwara amakamyo bazatangira kwishyura aya madolari, guhera tariki ya 9 Nzeri 2013, nyuma yo gutera hejuru bavuga ko tariki ya mbere y’uku kwezi yari yashyizweho, yari ibatunguye bituma bongererwa icyumweru cyo kwisuganya.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete, yatangarije The New Times ko nta kizabuza abatanzaniya kwishyura ariya madolari igihe nikigera, n’ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze igihe kirekire yandikira iya Tanzania ntibasubize.
Yagize ati “Hashize igihe kinini twandikira abatanzaniya ntibadusubize, noneho twabandikiye tubamenyesha itariki ndakuka, yo gutangira kwishyuriraho ibiciro bishya ku makamyo avayo aza mu Rwanda.”
Amb. Gatete yongeyeho ko abashoferi b’amakamyo n’abashinzwe iby’imisoro bamaze kwiyumvisha ko bagomba kwishyura amadolari 500 guhera tariki ya cyenda Nzeri 2013.
Bityo, kongera imisoro ikangana n’iyo Tanzania yakaga bizatuma imenya uburemere bw’imisoro yakwaga Abanyarwanda, bitume haba ubwumvikane bwo kuyigabanya ku mpande zombi, maze Abanyarwanda batabarizaga ubu busumbane babyungukiremo.
Abacuruzi b’Abanyarwanda bo bavuga ko bagikemanga Tanzania kongera imisoro nubwo Charles Tizeba, Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi muri minisiteri y’ibikorwa remezo ya Tanzania yavuze ko bagiye gukuraho imbogamizi ku bucuruzi muri EAC zivugwa cyane muri iki gihugu.
Abakoresha amakamyo manini bashingira ku kuba bishyura amadolari 500 bagombye kwishyura 240 uva ku mupaka wa Rusumo ujya ku cyambu cya Dar es Salaam, hari urugendo rugera nibura kuri kilometero 1500, bihabanye n’uko imisoro isanzwe ibarwa.
Iyo ufashe amadolari 16 Leta ya Tanzania ivuga ko agomba kwishyurwa kuri kilometero 100 ugakuba km 1500, warangiza ukagabanya km 100 z’igipimo fatizo, ubona aya 240 bityo bibaza aho 260 aba yaturutse bikabayobera. Iki giciro kireba amakamyo manini, mu gihe amato yo bivugwa ko yishyuzwa amadolari 6 kuri km 100, nyamara na yo akishyuzwa ay’ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO