Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko uyu ari umusaruro w’uburyo bw’ubuhuza bumaze igihe butangijwe mu nkiko zo mu Rwanda, bugamije gukemura amakimbirane mu mahoro aho gukoresha uburyo bw’imanza busanzwe.

Mu mwaka wa 2020-2021, imanza 922 nizo zarangirijwe mu buhuza, zivuye ku manza 850 zari zarangijwe mu buryo nk'ubwo mu mwaka wabanje.

Hagaragajwe ko izo manza iyo ziramuka zijyanywe mu nkiko, nibura hari gutakazwa 11,105,172,260 Frw, arimo ayo ku ruhande rwa Guverinoma ndetse n’ababuranyi.

Mutabazi yavuze ko ako gaciro kabazwe hashingiwe ku birego byatanzwe mu nkiko, kuko buri kirego kiba gifite agaciro k’ikiburanwa.

Yavuze ko ubwo hatabazwe umwanya byari gutwara kuko imanza nyinshi zari kumara igihe kitari munsi y’umwaka ngo zirangire, zimwe zikaba zanakomereza mu bujurire.

Ati "Icyo dusaba abagana Inkiko ni uguhitamo ubuhuza mu manza zabo, kuko bufite akamaro kenshi. Harimo kubona ubutabera bwihuse, kugarura ubumwe bw'abahanganye mu rubanza n’ibindi byinshi."

Ubuhuza’ (mediation) ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bagahuzwa n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye n’ikibazo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku mwanzuro warangiza ikibazo bafitanye.

Ubu buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2012, ariko butangira kumenyekana cyane guhera mu mwaka wa 2018 ubwo mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi hashyirwagamo ingingo iha umucamanza ububasha bwi kuba yahuza cyangwa akunga abafitanye ikibizo.

Prof Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kuri ubu akaba ayoboye Akanama k’Abahuza bigenga, umwaka ushize yabwiye IGIHE ko ubuhuza aribwo buryo gakondo Abanyarwanda bakoreshaga kuva kera bakemura amakimbirane.

Ati "Kuva kera ibibazo byakemurwaga mu bwumvikane, abakoloni ni bo batuzaniye ibyo guhora mu nkiko. Ubundi umuntu yananirwaga kumvikana mu rwego rw’umuryango, bakajya ku Mutware, byananirana bakajya ku Mwami. Ibibazo hafi ya byose byakemurwaga mu bwumvikane. Ntitubona impamvu bitakomeza tukava muri uyu muco mushya wo guhora mu nkiko."

Urubanza aho rwaba rugeze hose, ababuranyi bashobora ubwabo gusaba urukiko kubakorera ubuhuza cyangwa se umucamanza wahawe kuburanisha urubanza ashobora gushishikariza ababuranyi iyo nzira abereka inyungu ziri mu gukoresha iyo nzira.

Ubwo buhuza bushobora gukorwa n’umwanditsi, umucamanza cyangwa abandi bahuza bigenga babihuguriwe bemewe n’amategeko. Igitandukanya urubanza n’ubuhuza, ntawe utsindwa kuko umwanzuro wose ufatwa, ufatwa ku bwumvikane bw’ababuranyi.

Inkuru bijyanye: Abashoramari bari bagiye kwiyahura- Umusaruro w’Ubuhuza bumaze imyaka itatu mu Nkiko z’u Rwanda

Gatanya ziyongera n’igihombo giterwa n’ubuke bw’inzobere mu mategeko: Ikiganiro na Prof Sam Rugege

Icyicaro gikuru cy'urukiko rw'Ikirenga ruherereye mu mujyi wa Kigali
Icyicaro gikuru cy'urukiko rw'Ikirenga ruherereye mu mujyi wa Kigali