00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rweguriye Ibitaro bya King Faisal ikigo Oshen Health Care

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 February 2017 saa 05:41
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group kugirango abe aricyo gitangira kubicunga mu buryo buhoraho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare 2017 nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashyikirije ibi bitaro Umuyobozi Mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet.

Dr Gashumba yavuze ko kwegurira ibi bitaro abikorera bigamije gutuma serivisi zatangwaga zirushaho kwiyongera no kunozwa, bikaba iby’icyitegererezo mu karere.

Ati "Ni bwa bufatanye Leta y’u Rwanda ishyigikiye, bw’abikorera kuza kunganira ibyo yakoraga. Icyo dutegereje muri iki gikorwa cyo kwegurira ibi bitaro Ikigo Oshen ni uko serivisi zatangwaga ziyongera.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano ari ay’igihe kirekire ariko buri myaka itanu azajya avugururwa nyuma yo gusuzuma serivisi zitangwa no kureba ibikwiye gushyirwamo ingufu.

Ati ”Ibi ni ibitaro byo mu rwego rwo hejuru, icyo twifuza nka Leta y’u Rwanda ni uko ba barwayi batabashije kuvurirwa ahandi bajya babona serivisi zisumbuyeho kandi zibavura vuba bidatinze.”

Dr Gashumba yavuze kandi ko nubwo ibi bitaro byeguriwe abikorera, nka Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano yo kureberera abaturage, ari nayo mpamvu izakomeza gukorana bya hafi na Oshen.

Umuyobozi Mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet, yavuze ko intego bafite ari uguteza imbere amavuriro n’ubuvuzi muri Afurika ndetse ahamya ko ubunararibonye bafite buzatuma bagera kuri byinshi.

Yakomeje avuga ko mu byo abantu bakwiye kwitega harimo kongera umubare w’indwara zihariye zavurirwaga muri KFH, zikava kuri 11 zikagera kuri 18 n’umubare w’ibikoresho ukiyongera.

Yanavuze ko igishyizwe imbere ari ukugabanya umwanya abarwayi bamara bategereje, kandi abakirwa bose bagahabwa serivisi nziza.

Umuyobozi wa KFH ucyuye igihe, Dr Rwamasirabo Emile, yavuze ko nyuma yo kwegurira ibi bitaro Oshen, amasezerano y’akazi ku bakozi azahinduka bitewe na gahunda z’uyu mushoramari mushya.

Yakomeje avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko nubwo hari byinshi bizahinduka, imivurire yo itazahinduka ahubwo serivisi ziziyongera ndetse hakaza abandi baganga baturutse mu mahanga.

Muri Mata 2016 nibwo Guverinoma y’ u Rwanda n’Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire aha ububasha iki kigo bwo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) ariko bikazaguma ari ibya leta.

Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane n'Umuyobozi mukuru wa Oshen Health Care Rwanda Ltd, Carlos Malet basobanuriye itangazamakuru ko serivise z' Ibitaro bya King Faisal zigiye kuba nziza kurushaho
Nubwo Ibitaro bya King Faisal byeguriwe abikorera, Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko Leta izakomeza kuba hafi
Dr Rwamasirabo, Umuyobozi ucyuye igihe w'Ibitaro bya King Faisal
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwegurira abikorera Ibitaro bya King Faisal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages