Ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 nkuko byagaragajwe na Minisitiri Gatete izaba ingana na miliyari 1768.2 z’amafaranga y’u Rwanda aho yiyongereho miliyari 5.8 ugereranyije n’uko yanganaga mu mwaka wa 2014-2015 aho yari miliyari 1762.3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga azava imbere mu gihugu angana na miliyari 1174 z’amafaranga y’u Rwanda angana na 66% by’ingengo y’imari yose, mu gihe azakomoka ku misoro angana na miliyari 894 z’amafaranga y’u Rwanda.
Miliyari 219 z’amafaranga y’u Rwanda azakomoka ku bindi bitari imisoro, inguzanyo z’imbere mu gihugu zo zikazaba zingana na miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo azava hanze.
Inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 358.4 z’Amafaranga y’u Rwanda angana na 20% by’ingengo y’imari mu gihe inguzanyo z’amahanga zizaba zingana na miliyari 235.7 zingana na 14% by’amafaranga yose agize ingengo y’imari.
Minisitiri Gatete yavuze ko ibikorwa by’ingenzi bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2015/16 byatoranyijwe hakurikije uruhare bizagira mu gufasha mu kugera ku ntego igihugu cyihaye muri gahunda ya EDPRS 2.
Icya kabiri cy’ingengo y’imari, kingana na miliyari 879.7 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri gahunda z’ingenzi zizafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagaragaje kandi ko hari ingorane zitezwe kuzabaho mu mwaka wa 2015-2016, aho inkunga ziva mu mahanga zishobora kuzabangamirwa n’ubukungu bw’Isi bushohora kuzahura n’imbogamizi.
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gishobora kuzadindiza umusaruro w’imbere mu gihugu cyane uw’ibikomoka ku buhinzi.
Ishingiro ry’uyu mushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, watowe n’abadepite 52 mu gihe umwe ariwe wifashe naho amajwi 10 aba imfabusa.
Wamuritswe kandi mu gihe kimwe no mu bindi bihugu bigize Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bari mu bikorwa nk’ibi.
Minisitiri Gatete yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri EAC, byumvikanye ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izibanda cyane ku bikorwa remezo. Ibi bihugu bikaba bifite imishinga y’ibikorwa remezo bihuriyeho irimo umuhanda wa gari ya moshi, aho bimwe mu bihugu nka Kenya byatangiye ibikorwa byo kubaka.
Usibye kuba ibihugu byose byaremeranyijwe ku gushyira imbaraga mu bikorwa remezo, ibindi bikorwa birimo cyane ubucuruzi nabyo bizibandwaho muri uyu mwaka.
Ku bijyanye n’uko amafaranga angana na 20% ariyo mpano z’ibihugu by’amahanga azakoreshwa muri ngengo y’umwaka ya 2015-2016, Minisitiri Gatete yavuze ko ikigamijwe ari uko bidakwiye kwizera amafaranga avuye hanze ariyo mpamvu hashakishwa uburyo bwo kubona amafaranga avuye imbere mu gihugu hagamijwe kugera kuri gahunda yo kwigira.
Yagize ati : “ Amafaranga avuye hanze ntabwo wayizera 100% ashobora guhagarara igihe icyo aricyo cyose kandi ni impano y’abandi bantu ni nayo mpamvu twashyize ho ingamba zitandukanye twebwe nk’igihugu murabizi ko twashyizeho uburyo butandukanye burimo n’Agaciro Development Fund ubu ngubu nayo ifasha mu gukora ishoramari tukaba tugeze kuri miliyari 26.5…”
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste
@PGirinema


















TANGA IGITEKEREZO