Umwaka ushinzwe nibwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Gaz na Peterole mu Rwanda (RMB), cyasabye iri huriro ko ryakwemerera u Rwanda kuba umunyamuryango waryo.
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Francis Gatare, yatangaje ko ubusabe bwemewe kuri uyu wa 15 Ukwakira, mbere y’Inteko rusange ya 59 y’iri huriro, iteraniye i Kigali.
Gatare yavuze ko inyungu zirimo ku Rwanda ari “Ugusobanukirwa neza ubucuruzi bwa Coltan uko bukorwa ku Isi. Hari ubwo abantu baba bazi aho icukurwa n’uburyo igurishwa bikagarukira aho, ariko utazi ibindi ikorwamo n’ababikoramo abo aribo.”
Si ibyo gusa kuko ubu u Rwanda ruzajya rumenya ibiciro bigezweho bya Coltan n’uko bishyirwaho, kumenya uko isoko mpuzamahanga ryayo riteye, aho rigana n’uko rizaba rimeze mu gihe kizaza.
Gatare yasobanuye ko ubu u Rwanda ‘rwabonye amahirwe yo kuzajya rwitabira buri nama yose ryateguye, zigamije guteza imbere ubucukuzi, ubucuruzi n’ibikorwa byo gutunganya Coltan.’
Umuyobozi w’iryo huriro, John Crawley, yavuze ko ‘Iyo abakora ibifite aho bihuriye no gutunganya Coltan batari mu ihuriro, birabagora kumenya amakuru y’uko isoko ryayo rihagaze ku ruhando mpuzamahanga.’
Iri huriro rifite intego yo kumenyekanisha imimaro y’ingenzi ya Coltan, gutegura inama rusange ihuza abanyamuryango iba buri Ukwakira, gukora ubushakashatsi bwaguye kuri Coltan n’ibindi.
Iri huriro ryashinzwe mu 1974, rigizwe n’abantu bakora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Coltan. Intego yaryo yari ugukora ubushakashatsi kuri iri buye ry’agaciro, rikungahaye ku mugabane wa Afurika, bujyanye n’icyo ryakoreshwa.
Rigizwe n’abanyamuryango 95 baturuka mu bihuhu 25 ku Isi yose.
Coltan ikorwamo ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa, ibikoresho by’imodoka, moteri z’indege n’ibindi bikoresho bitanga ingufu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga umusaruro mwinshi ku isoko rya Coltan. Hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018, rwagurishije mu mahanga toni zirenga 2000.



















TANGA IGITEKEREZO