Iyicarubozo ry’inkazi Gatsinzi Fidèle yakorewe ryagaragaraga no ku mubiri we wose, kugeza ubwo atabashaga guhagarara, agakenera akagare k’abafite ubumuga ko kugenderamo.
Ku banyamakuru, uko yari ameze byari uguhishura ibyo Abanyarwanda barimo gukorerwa muri Uganda, nta n’umwe uretse na Gatsinzi wagiyeyo agiye gusura umwana we ku ishuri, wari wizeye umutekano we muri iki gihugu.
Icy’ingenzi cyane hano, ni uko uburyo abagize Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, bisanga muri Uganda n’uko barangaza imbere ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, byabaye nk’ibitunguranye kuri benshi.
Ku bw’ibyo, igihamya cy’uko Uganda iri mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’abaturanyi bayo ntawe ukigikerensa. Nyuma y’imbaraga zose zakoreshejwe n’abandi bo mu karere mu gukemura ikibazo hagati y’ibihugu byombi, hagezwe ku masezerano ya Luanda, yasinywe ku wa 21 Kanama 2019.
Aya masezerano yasinywe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi mu maso ya Perezida wa Angola, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uwa Repubulika ya Congo.
Ubushobozi buke cyangwa se ubushake hafi ya ntabwo bwa Uganda bwo guha agaciro ibiri muri aya masezerano, burimo gutuma u Rwanda rutekereza niba hari impamvu yo kuyakomeza.
Inzitizi nyamukuru yo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano, ni uko Uganda ikomeje ibikorwa byo kurwanya u Rwanda no guhohotera abaturage barwo.
Ku ikubitiro, Uganda yanze gushyira mu bikorwa ibiteganywa by’uko igomba kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’u Rwanda, baba cyangwa bari by’agateganyo ku butaka bwayo bigendanye n’amategeko y’icyo gihugu.
Iyi ngingo itegeka Uganda kurekura Abanyarwanda bose yatawe muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko ndetse igakoresha ubutabera mu gukemura ibibazo byabo. Bwa mbere ubuyobozi bwavuze ko butarekura abantu niba nta rutonde buhawe rw’abatawe muri yombi.
Ni gute Uganda yumva ko u Rwanda ari rwo ruyiha urutonde rw’abo yataye muri yombi? Uganda yaba yarananiwe kubika amakuru y’abantu inzego zayo z’umutekano zafashe hirya no hino mu gihugu? Niba ari ko bimeze, iki nticyaba ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda muri Uganda batabwa muri yombi nta gishingiweho?
Icyakora, u Rwanda rwashatse uburyo bwo gusubiza ubusabe bwa Uganda. Mu nama ya komisiyo yo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yo ku wa 16 Nzeri 2019, rwahaye urutonde Uganda, rw’abo yataye muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko.
Itangazo ryasinywe n’uwari uhagararariye itsinda rya Uganda, ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo Sam Kutesa na mugenzi we w’u Rwanda, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, ryahamije ko ‘u Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda batawe muri yombi na Uganda ndetse nayo yiyemeza gusuzuma ayo makuru kugira ngo ibageze mu butabera ariko irekure abo isanze ibyaha baregwa nta bimenyetso.’
Nubwo iri tangazo ryerekana ko urutonde rwatanzwe, ubuyobozi bwa Uganda bwakomeje guhimba ibinyoma ko impamvu batarekura Abanyarwanda bafashe mu buryo butemewe n’amategeko ari uko u Rwanda rutabahaye urutonde.
Ni ingenzi kongera kwibuka ko mbere y’uko Perezida wabo asinya amasezerano bavugaga ko nta Munyarwanda uwo ari we wese wigeze atabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Guverinoma Ofwono Opondo yagize ati “Nta muntu urimo guhiga bukware Abanyarwanda muri Uganda. Nta muntu waturutse mu Rwanda wigeze atabwa muri yombi n’inzego za Uganda ku mpamvu iyo ari yo yose. Turashaka koherereza ubutumwa buboneye u Rwanda bw’uko nta n’umwe Uganda yigeze ihoza ku nkeke uturutse mu Rwanda cyangwa ngo imufunge.”
Kutesa ubwe tariki 5 Werurwe 2019, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru naryo rivuga nk’ibi. Yagize ati “Ntabwo ari ukuri ko Uganda ita muri yombi, ikorera iyicarubozo ndetse igatoteza Abanyarwanda.”
Ibi byose birerekana amanyanga ya Uganda na mbere y’isinywa ry’amasezerano, anakomeje mu kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Abanyarwanda bari muri za kasho z’inzego z’umutekano za Uganda, aho benshi bamazemo igihe nta kugezwa imbere y’ubutabera ahubwo bakajugunywa ku mupaka aho koherezwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Buri gihe bikorwa mu masaha yegera ijoro, nta kujijinganya ko ari uguhunga itangazamakuru ko ryabona ibihamya binyomoza ibyo Guverinoma ya Uganda yirirwa ivuga ko nta Munyarwanda wigeze atabwa muri yombi mu buryo butemewe.
Ni no kwirinda kandi ko ikimwaro nta gushidikanya Uganda yagira imbere y’abandi Banyafurika, cyo kubona igihugu cya Afurika gifata nabi abaturage b’ikindi kikabakorera ibikorwa bya kinyamaswa harimo no kubakorera iyicarubozo rigaragarira buri wese.
Abajugunywe ku mipaka bavuga uko bacucuwe ibyabo byose ndetse ntibagezwe n’imbere y’ubutabera.
Mu batandukanye bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa biteye agahinda, harimo umubyeyi wamaze umwaka afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko waje kujugunywa ku mupaka, watangiye kubaza umwana we inzego z’umutekano za Uganda zamwambuye ubwo zamutaga muri yombi.
Kugeza ubu, nubwo atahwemye kubaza aho umwana we ari, Kampala ntirabasha kumusubiza umwana we cyangwa gusobanura aho aherereye.
U Rwanda rwirengagije uko Uganda yananiwe kubahiriza ibyo kugeza mu butabera abo yafashe kuko icyo rushaka ni uko abaturage barwo bagaruka bafite umutekano.
Ingingo ya 1 (b) y’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama, itegeka Uganda ‘Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano’.
Amakuru ahamya ko komiseri muri RNC ushinzwe Urubyiruko, Frank Ntwali n’Ushinzwe kubaka ubushobozi Benjamin Rutabana, yari muri Uganda mu ruzinduko rw’akazi hagati ya tariki 5-15 Nzeri 2019.
Umugore wa Rutabana yumvikanye kuri BBC ahamya ko umugabo we atavuye muri Uganda ngo asubire mu Bubiligi aho yabaga. Yahishuye byisumbuye ko mbere y’uko umugabo we ajya muri Uganda yavuganaga bihoraho na Brig. Abel Kandiho, uyobora Urwego rw’Ubutasi (CMI).
Igika cya gatatu cy’itangazo rihuriweho ryo ku wa 16 Nzeri 2019, kivuga ko ‘impande zombi ziyemeje guhagarika igikorwa icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’uruhande runaka’.
Uretse ibi, ku wa 4 Ukwakira 2019, abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana bagabye igitero i Musanze bica abasivili 14, abafashwe bahishuye ko binjiye muri uwo mutwe banyuze muri Uganda.
Icy’ingenzi cyane hano, batatu mu bayobozi b’icyo gitero bakoreye umwiherero muri Uganda, aho bagiye bacungiwe umutekano n’inzego z’umutekano z’iki gihugu. Ugushaka ibisobanuro by’iki byaguye mu matwi y’intumva, aho Uganda yimye agaciro ubusabe bw’u Rwanda kuri iki kibazo.
Igika cya kane cy’itangazo rya Kigali rivuga ko ‘impande zombi ziyemeje gushyira akadomo ku icengezamatwara rinyuzwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga’.
Gusa ariko ku wa 12 Ugushyingo 2019, Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru agaragaza inzego z’umutekano z’u Rwanda nk’abanyabyaha, yerekana icengezamatwara ryo kurwanya u Rwanda, mu rwego rwo hejuru.
Icyakora u Rwanda rufite umuhate wo kwirinda ibyasubiza inyuma umubano warwo na Uganda kandi ruzakomeza gukora iby’ingenzi byose byafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, nubwo hakiri ubushotoranyi.
Gusa ikibabaje ni uko ubushotoranyi bwa Uganda bukomeje ndetse nta n’umugambi wo guhagarika inkunga kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa, kandi ishobora kuzakora ibishoboka byose ngo yikure mu masezerano ya Angola.
Ibi kandi biriyongera ku kuba mu by’ukuri Uganda itarashakaga ko amasezerano ya Luanda abaho ndetse yahatiwe kuyasinya. Icyakora, nubwo Uganda ikomeje guhonyora ibiri mu ibaruwa ya Luanda ndetse n’ibyemeranyijwe i Kigali, u Rwanda rwareba niba hari indi nyungu rufite mu gutsimbarara ku masezerano urundi ruhande rudashaka kubahiriza.



















TANGA IGITEKEREZO