REMA ivuga ko Leta yashyizeho uburyo bufasha abashoramari bashaka gushora imari yabo mu Rwanda, ibi bikaba binagaragazwa n’imyanya myiza ruhoraho yo korohereza ishoramari.

Ibi byagaragarijwe mu nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yateguwe na REMA ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga Global Green Growth Institute (GGGI) na Minisiteri y’Ibidukikije, Ubutaka n’Inyanja mu Butaliyani.

Iyi nama yari igamije kwerekana ahashorwa imari mu Rwanda mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Abitabiriye iki kiganiro barimo Umuyobozi wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François-Xavier Ngarambe; Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’abandi.

Kuva mu 2016, u Rwanda rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Butaliyani mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Munyazikwiye yagaragaje ko kuva mu myaka ine ishize, u Rwanda rwagiye rufatanya n’u Butaliyani ubwo impande zombi zashyiragaho amasezerano agamije kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gushoramo imari mu bijyanye no kurengera ibidukikije, binajyanye n’icyekerezo cy’u Rwanda cya 2050.

Yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri 53%, zirimo 38% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na 15% zifite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Avuga ko “Intego ni uko amashanyarazi azagera ku Banyarwanda bose mu 2024, aya rero ni amahirwe yo gushoramo imari.”

“Ikindi nababwira ni uko hari amahirwe mu bijyanye no guteka, kuko intego ni uko hagabanywa ibicanwa bikomoka ku biti kuva 83% kugera kuri 42% mu 2024, murumva ko kuva aho ukagera kuri 42%, ni amahirwe akomeye yo gushoramo imari.”

Munyazikwiye kandi agaragaza ko “Kubera uburyo abaturage bacu bakomeza kwiyongera, ni ngombwa ko ubuhinzi bukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugeza ubu 40% y'ibikomoka ku buhinzi byangirika mbere yo kubigurisha, aya nayo ni amahirwe mwashoramo imari mu gukemura iki kibazo.”

Munyazikwiye yanagaragaje ko u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’amashashi n’amacupa amwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, aya akaba ari amahirwe y’abashoramari bashaka ibyabisimbura.

Yagize ati “Ibi kimwe n’ibindi ntavuze, bigaragaza amahirwe menshi atuma mpamagarira abashoramari b’Abanyarwanda n’Abataliyani kuyakoresha.”

Ambasaderi Ngarambe avuga ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, abantu bashyize hamwe hari icyo bageraho ariko batabikoze ntacyo bageraho.

Ati “Nk’igihugu gituwe cyane, dufite ubutaka buto ariko akenshi bugatwarwa n’isuri kubera imihindagurikire y’ikirere, kubikemura bisaba kuzana impinduka, ikoranabuhanga rishya n’ibindi.”

“Ku bafatanyabikorwa bacu, u Rwanda ruzakomeza gutanga uburyo bwiza bwo gufasha abashoramari, gukorera mu mucyo no gushyiraho gahunda zifasha abashoramari, mfite icyizere kandi gikomeye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, na we agaragaza ko ubwo yatangiraga guhagararira igihugu cye mu Rwanda, yasanze ari intangarugero muri Afurika, bigendanye n’ibyegeranyo birimo n’ibikorwa n’ibigo mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gishimwa mu buryo bukomeye na Banki y’Isi na IMF mu korohereza abashoramari nk’uko mubizi kandi ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kuzamuka ku 8% ariko byari mbere ya COVID-19, bizasubirwamo ariko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuba hejuru.”

Agaragaza ko kuba u Rwanda ruzi ko rutagera ku mazi magari, ariyo mpamvu rwateje imbere ibikorwa remezo, ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.

Muri Gicurasi 2020, Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Bidukikije (UNFCCC) cyashimiye u Rwanda ko rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyatanze gahunda ivuguruye y’imyaka itanu ruzagenderaho mu kubahiriza amasezerano y’i Paris yerekeye ibyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Amasezerano ya Paris, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015, agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo cy’ubushyuhe bw’Isi kigume munsi ya dogere celcius ebyiri, ariko intego ari ukugera munsi ya dogere 1.5.

Ingingo ya kane n’iya 13 z’ayo masezerano zivuga ko buri gihugu mu byashyize umukono kuri ayo masezerano gitanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ryayo mbere y’imyaka itanu mu rwego rw’ikurikiranabikorwa.

Igishanga cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro kiri guhindurwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije (Eco-Tourism Park). Ni umwe mu mishinga yagutse yo kubungabunga ibidukikije mu Mujyi wa Kigali
Igishanga cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro kiri guhindurwa Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije (Eco-Tourism Park). Ni umwe mu mishinga yagutse yo kubungabunga ibidukikije mu Mujyi wa Kigali