Raporo ya gatanu y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) ku mibereho n’ubuzima by’abaturage igaragaza ko ikigero cy’abagore bapfa babyara cyagabanutse, aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bagore 100,000 babyaye, abagera kuri 210 ari bo bapfuye babyara, mu gihe mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga babyara bageraga ku 1071.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uku kugabanuka kwatumye u Rwanda rwesa umuhigo mu y’ikinyagihumbi (MDGs) wo kwita ku buzima bw’abagore.
U Rwanda rwari rwihaye intego yo kuva ku bagore 383 bapfaga mu 2010 rukagera kuri 268 mu 2015.
Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho avuga ko ibi byagezweho ku bufatanye bw’abajyanama b’ubuzima n’inzego zitandukanye ari ibyo kwishimira, kandi hazakomeza gushyirwamo imbaraga kugirango umubare w’abagore bapfa babyara ukomeze kugabanuka kugera kuri 0.
Yagize ati “Twagabanyije imfu z’abagore bapfa babyara ku kigero cya 80% mu myaka 15 ishize, ni ibyo kwishimira kuko twageze ku ntego ya MDGs kandi tuzakomeza gushyiramo imbaraga twongerera ubushobozi ibigo nderabuzima, dushaka ibikoresho bigezweho.”
Minisitiri yongeyeho ko icyo bazibandaho ari ugushaka imodoka zihagije zo gutwara abagore kwa muganga bagiye kubyara, hirindwa ko hari uwatinda kwitabwaho bikamuviramo gupfa.
Icyakora Ministiri Binagwaho avuga ko hagomba gukomeza kubaho ubufatanye n’izindi nzego, ahatari ibikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyarazi bikaboneka.
Izindi ngamba zizakomeza kwitabwaho ni ukongera umubare w’ababyaza no gukomeza kwigisha abagore kubahiriza gahunda yo kwipimisha igihe batwite.
U Rwanda kandi rurishimira ko rwagabanyije imfu z’abana bapfa batarageza imyaka itanu. Mu mwaka wa 2000 mu bana 1000 hapfaga 196 n’aho mu mwaka wa 2014/2015 mu bana 1000 hapfa 50.
Abapfa batarageza umwaka umwe bagera kuri 32 mu bana 1000, mu gihe mu mwaka wa 2000 bari 109 mu bana 1000.



















TANGA IGITEKEREZO