Mu Rwanda, uyu munsi wizihirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahari ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, ndetse n’ubw’ikigo Aegis Trust gishinzwe kwita ku rwibutso rwa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no gushyingura inyandiko muri CNLG, Dr Jean Damascène Gasanabo yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Dr Gasanabo akomeza avuga ko mu rwego rwo gusobanura amateka ya Jenoside ndetse no kuyirwanya, abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, baganiriye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uru rubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo.
Ati "Twateguye ibiganiro tubyoherereza kaminuza zose zo mu Rwanda, abanyeshuri n’abarimu babo baganiriye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rufatwa nk’u Rwanda rw’ejo rusobanukirwe Jenoside, ndetse runarwanya ingengabitekerezo yayo.“
Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Honoré Gatera, yavuze ko uru rwibutso rusurwa n’abantu benshi, barimo abanyamahanga, Abanyarwanda, abashakashatsi, abanyeshuri n’abandi baje kureba amateka y’ibyabereye mu Rwanda, bityo bakanahavana isomo.
Gatera avuga kandi ko guhera muri 2008, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, hashyizweho gahunda yo kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri yisumbuye.
Kuva muri 2004 kugeza magingo aya, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rumaze gusurwa n’abantu miliyoni imwe bavuye mu bihugu bitandukanye.
Uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside ku Isi hose, hanakumirwa iki cyaha wizihizwa tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, wemejwe muri Nzeli uyu mwaka, mu nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ku isi habaye Jenoside zitandukanye, zirimo iyakorewe Abayahudi, iyakorewe Abanya- Armenia, iyakorewe Abatutsi, n’izindi.
Ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, bugira buti:” Kurwanya Jenoside ni inshingano ikubiye mu mategeko mpuzamahanga. Ibihugu bigomba gushyiraho ingamba zo kuyikumira. Kuri uyu munsi ubaye ku nshuro ya mbere, mureke dushyire hamwe kugira ngo turinde abaturage ihohotera ryambura uburenganzira ikiremwa muntu, kandi dushyigikire ubumuntu twese duhuriyeho.“
Amafoto: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO