Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2017, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi guhera i saa tatu n’igice.
Kuri uyu munsi Abanyarwanda bifatanya n’isi yose mu kwibuka Abayahudi basaga miliyoni esheshatu bishwe n’ubutegetsi bwa Adolf Hitler, Umunyagitugu wayoboye u Budage.
Hatanzwe ubuhamya bwa Prof Daniel Gold wabashije kurokoka ubu bwicanyi bwahitanye kimwe cya gatatu cy’Abayahudi bose, ari bugaragaze inzira itoroshye yanyuzemo n’uburyo yabashije kongera kwiyubaka.
Yagize ati "Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye mfite imyaka itandatu gusa, mu muryango w’abantu 22, twasigaye turi babiri gusa, njye na data umbyara. Ibyambayeho biteye agahinda, ariko byampaye imbaraga zo gukora cyane ngo nzasoze ikivi cy’abo nabuze. Narabiharaniye mbigeraho. Abanyarwanda namwe nimuharanire ikibahuza, mukomeze muteze igihugu cyanyu imbere, nkurikije nibyo niboneye nyuma y’imyaka 23, u Rwanda ruri kugana heza."
Ambasaderi w’Israheli mu Rwanda Belaynesh Zevadia yagaragaje ko amateka y’u Rwanda asa n’aya Israel, ari isomo rikomeye no mu kurwanya Jenoside.
Yagize ati “U Rwanda na Isiraheli duhuje amateka mabi ya Jenoside. Igishimishije ni uko ibihugu byombi byabashishije kwikura mu icuraburindi, bikiyubaka. Uyu munsi turibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi, tunaharanira ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.”
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali buvuga ko uyu ari n’umwanya mwiza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo bifatanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.
Umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside ya Kigali, Gatera Honoré ati” Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rutewe ishema no kwakira uyu muhango wo kwibuka. Nk’ahantu ho kwibukira no kwigira, urwibutso rugira uruhare runini mu kwigisha abarusura amateka ya Jenoside hirya no hino ku isi n’iyakorewe Abayahudi irimo. “
Yakomeje avuga ko bashyize hamwe imbaraga kugira ngo babashe kurwanya urwango n’amacakubiri kugira ngo ijambo ntibizasubire ribe impamo koko.



















TANGA IGITEKEREZO