00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwihanganishije Libya iheruka kwibasirwa n’imyuzure

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 September 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yasinye mu gitabo cyo kwihanganisha Abanya-Libya bahuye n’imyuzure yahitanye abatari bake.

Imibare itangazwa y’abamaze kugaragara ko bahitanywe n’ibiza muri Libya yerekana ko barenga ibihumbi 11 mu gihe abandi baburiwe irengero bagishakishwa.

Prof. Nshuti Manasseh yasinye mu gitabo cyo gufata mu mugongo Abanya-Libya kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nzeri 2023, kuri Ambasade ya Libya iherereye i Kigali, yunamira abahuye n’ibiza by’imyuzure iheruka kwibasira iki gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza kuba hafi iya Libya muri ibi bihe bitoroshye kandi iyifuriza gukomeza gukora neza ibikorwa by’ubutabazi.

Ubuyobozi w’Umujyi wa Derna muri Libya, umwe mu yibasiwe cyane n’ibiza, buheruka gutangaza ko abantu bahitanywe n’umwuzure wibasiye iki gihugu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20.

Minisiteri y’Umutekano muri Libya yatangaje ko uretse umubare w’abamaze gutangazwa ko bapfuye, hari n’ababuriwe irengero mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu igaragaza ko ibintu byabaye ari agahomamunwa cyane ko ibitaro mu bice bimwe na bimwe byibasiwe n’imyuzure bitari bigifite ubushobozi bwo kwita ku bakomeretse.

Ibitaro byo mu Mujyi wa Derna ntibigifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi kuko n’uburuhukiro bwabyo bwuzuye burundu ku buryo hari imibiri y’abapfuye byageze aho ishyirwa hanze yabwo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yasinye mu gitabo cyo kwihanganisha Abanya-Libya bahuye n’imyuzure
U Rwanda rwagaragaje ko rwifatanyije na Libya muri ibi bihe bitayoroheye
U Rwanda rwihanganishije Libya iheruka kwibasirwa n’imyuzure, yangije ibikorwaremezo byinshi ikanahitana abaturage babarirwa mu bihumbi
Ibikorwaremezo bitandukanye biri mu byangiritse kubera imyuzure yibasiye ibice bitandukanye bya Libya
Imyuzure yabaye muri Libya yahitanye ubuzima bw'abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages