00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwihanganishije Uganda kubera urupfu rw’abasirikare 12

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 4 September 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yahaye Uganda ubutumwa bw’ihumure nyuma y’urupfu rw’abasirikare 12 mu ngabo za UPDF zaguye mu gitero cya Al-Shabaab Somalia na aho zabungabungaga amahoro.

Nyuma y’iminsi ibiri abo basirikare bishwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko u Rwanda rubabajwe n’ibyabaye kandi rwifatanyije na Uganda muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bababajwe n’ibyabaye kuri Uganda, aho abasirikare bayo baguye muri Somalia, kandi rwifatanyije na bo. Nta cyiza nko gupfa uharanira ubuzima bw’abandi.”

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga akaba n'umuvugizi wa Leta y'u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Aba basirikare 12 ba Uganda bari mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Somalia zaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi wa Al-Shabaab kuwa 2 Nzeri 2015.

Abaguye muri iki gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Uganda, biri ahitwa Janaale mu birometero 90 mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Umurwamukuru Mogadishu, imirambo yagejejwe ku kibuga cy’indege cya gisirikare i Entebbe mu gitondo cyo kuwa 3 Nzeri 2015.

Rutikanga Paul
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages