Buri mwaka tariki ya 16 Nzeri isi yizihiza umunsi wahariwe kubungabunga akayunguruzo k’izuba.
Mu muhango wo kwizihiza uyu munsi, umuyobozi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Colette Ruhamya, yavuze ko hari ingamba zashyizweho mu kugabanya imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Ati “Twashyizeho ingamba zo kugira ngo tugabanye iyo myuka yangiza akayunguruzo k’izuba. Ntibyarekeye aho, hagiyeho iteka rya minisitiri rizafasha gushyira mu bikowara izo ngamba zose twihaye. Twarigishije, turahugura abantu babicuruza n’ababikoramo.”
Yakomeje agira ati “Iyo tuvuze kuvanaho bivuze ko ari urugendo ariko murabona ko hari n’izindi gaz nziza zaje. Iyo gaz y’umwimerere ifasha mu kutangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, mu kudatera imyuka ihumanya ikirere ariko kandi iyo uyikoresheje unakoresha amashanyarazi neza.”
Eng. Ruhamya akomeza avuga ko hashyizweho politiki zitandukamye zifasha abantu kugabanya imyuka yangiza ikirere n’akayunguruzo k’izuba nka moto zikoresha amashanyarazi zatangiye kuza, hakaba ngo hari n’inyigo iri gukorwa kuburyo hatangira kuzanwa n’imodoka z’amashanyarazi zigatangira gusimbura izihari.
Dr. Sekomo Christian, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko kwangirika kw’akayunguzo k’imirasire y’izuba bigira ingaruka ku batuye isi zirimo kurwara kanseri y’uruhu, kuzana ishaza mu maso no kugabanyuka kw’amafi mu nyanja.
Ati “Hari ukurwara kanseri z’uruhu, hari abagira ubushye ku mubiri, hari ukugira ishaza mu maso. Uretse kuri twebwe abantu, nko ku bindi binyabuzima nk’amafi nayo agenda agabanuka mu mazi.”
Ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba birimo Chlorofluorocarbons (CFCs), Hydrochlorofluorocarbons (HCFCs), Hydrobromofluorocarbons (HBFCs), Halons, Methyl bromide na Carbon tetrachloride, bikaba biboneka mu byuma bikonjesha nka za Frigo n’ibyuma bizana ubuhehere mu nzu no mu modoka.
Iyo myuka ituruka mu byuma bikonjesha izwi nka Hydrofluorocarbons irusha ububi inshuro 1430 umwuka mubi usanzwi uzwi nka Co2.
Buri mwaka iyi myuka yiyongera mu kirere ku kigero cya 10 na 15 %. Ikibi cyayo kandi iguma mu kirere imyaka igera kuri 29.
Mu 2016 mu Rwanda hasinywe amasezerano ya Kigali agamije kurwanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ituruka mu byuma bikonjesha.
Amasezerano ya Kigali (Kigali Amendment) avugurura amasezerano ya Montreal yerekeye imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba yasinywe mu 1987.








Ibitekerezo 0