Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “U Rwanda rushimishijwe no kongera kwakirwa ku mugaragaro mu muryango CEEAC! Dutewe ishema n’ubufatanye muri Afurika yo hagati.”
U Rwanda rwakiriwe ku mugaragaro kuwa 25 Gicurasi i N’Djamena muri Tchad ahari hateraniye inama ya 16 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’uwo muryango u Rwanda rukaba rwari ruhagararirwa na Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana.
Muri iyo nama Musa Fazil yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rya CEAC.
Yagize ati "Igihugu cyacu cyiteguye kugira uruhare mu bikorwa n’intumbero y’uyu muryango. U Rwanda kandi rwiyemeje kubahirizwa ibisabwa bikubiye mu masezerano ya Libreville ashyiraho CEEAC. "
Ku ruhande rwa Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yagize ati “"CEEAC yakiriye neza umwanzuro wafashwe n’u Rwanda, nk’inkingi ikomeye izagira uruhare rutandukanye mu bikorwa birimo ibyo kugarura amahoro, umutekano n’ituze mu karere k’ibiyaga bigari.”
CEEAC yatangijwe mu mwaka wa 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati.
Mu mwaka wa 2007 u Rwanda rwikuye muri uyu muryango bikavugwa ko rutabashije kugendera ku mahame ya politiki, ay’ubukungu, ubucuruzi n’andi agenga uyu muryango kubera ko rwari rugihanganye n’urugendo rwo kwiyubaka.
Icyo gihe u Rwanda rwabashije kwiyunga ku Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Mu mwaka wa 2014, Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko gukorana n’uyu muryango byahagaritswe kuko guhera mu mwaka wa 1994 u Rwanda cyari igihugu kicyiyubaka bityo ko kitashoboraga gutanga umusanzu muri CEEAC mu buryo bukwiriye.
Yakomeje avuga ko kuri ubu igihugu cyiyubatse bityo kikaba cyiteguye gutanga umusanzu wa cyo.
Ubu CEEAC igizwe n’ibihugu 11 ari byo u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad; bimwe muri byo byakoronijwe n’u Bufaransa bikaba binakoresha ururimi rw’Igifaransa.



















TANGA IGITEKEREZO