00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwishimiye uburyo ubufatanye bwarwo na Arsenal bwatangiye (Video)

Yanditswe na Karirima Aimable Ngarambe
Kuya 15 August 2018 saa 12:59
Yasuwe :

Ku cyumweru tariki 12 Kanama uyu mwaka, nibwo ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal FC, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, bwatangiye ku mukino iyi kipe yakinagamo na Manchester City.

Arsenal yaserukanye imipira yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso, ku byapa by’imbere muri Emirates Stadium, ndetse no ku byapa bigaragara inyuma y’aho batangira ibiganiro n’abanyamakuru.

Abanyarwanda benshi barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi n’inshuti z’u Rwanda bari baserutse kuri Emirates Stadium, ahatangirijwe ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal buzamara imyaka itatu y’imikino, ni ukuvuga kugeza mu 2020/2021.

Mu kiganiro Akamanzi yagiranye na IGIHE nyuma y’umukino yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uko ubufatanye bwarwo na Arsenal mu mukino wa mbere wayo muri shampiyona y’u Bwongereza y’uyu mwaka, bwatangiye neza hagaragara neza ubutumwa bushishikariza kurusura, ‘Visit Rwanda’.

Yavuze ko yanejejwe n’uburyo u Rwanda rwagaragayemo, abantu benshi yaba abari muri Stade, kuri za Televiziyo bakabona ‘Visit Rwanda’.

Yagize ati “Twabonye ko byagenze neza cyane, aho wari wicaye hose wabonaga handitse “Visit Rwanda”; twashyizeho amashusho yerekana ibyo mukerarugendo ashobora gukora mu gihugu cyacu, na byo byagaragaye cyane ku inyakiramashusho zo muri stade.”

Akamanzi yakomeje avuga ko uko u Rwanda rwagaragaye neza byatumye benshi barumenye ndetse hari n’ababonaga abaruturutsemo bakamuhagarika barumubazaho.

Izi ntangiriro za shampiyona y’u Bwongereza zahaye icyizere Akamanzi ko intego u Rwanda rwari rufite yo kwamamaza ubukerarugendo muri runyuze kuri Arsenal zizagerwaho.

Yagize ati “Byagenze neza kandi ni bwo tugitangira, dufite imikino myinshi imbere, twumva ko u Rwanda ruzakomeza rugaragare neza, ariko icy’ingenzi mu kugaragara neza tuzasurwa cyane kuruta uko byari bimeze, uko tubyifuza ni nayo mpamvu turi hano [muri Emirates Stadium] kugira ngo u Rwanda rumenyekane, tugire abakerarugendo benshi bava hano ndetse no ku Isi yose bareba Arsenal.”

Umukino wa mbere wa Arsenal yakinnye ku cyumweru wabaye uwa mbere ikinnye mu myaka itatu izamara yambara imipira ku kuboko kw’ibumoso handitseho ‘Visit Rwanda’, ubutumwa buhamagarira abantu b’Isi yose kurusura.

Ku nyakiramashusho zo muri stade herekanwe ahantu nyaburanga h'u Rwanda abantu bakwiye gusura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages