Iki gikorwa cyahuje inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga yemewe muri Korea y’Amajyepfo n’abakorera ku rwego rw’igihugu ibijyanye n’ubukerarugendo.
Ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari amahirwe ntagereranywa mu kurata ibyiza by’u Rwanda byakurura ba mukerarugendo hagaragazwa byinshi bikorwa muri uru rwego hakiyongeraho ibijyanye n’umuco iki gihugu gikungahayeho, umutekano n’ubuzima bwiza bw’abagituye.
Byari amahirwe kandi ku bayobozi ba Ambasade y’u Rwanda iyobowe na Emma-Francoise Isumbingabo kugirana imikoranire n’abayoboye umujyi wa Busan, abayoboye amashyirahamwe y’ubukerarugendo muri Korea n’abakora ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo.
Muri iri murika ku bukerarugendo, Amabasade y’u Rwanda yakoranye bya hafi na Amabsade ya Kenya mu kuzamura akarere ka Afurika y’Uburasirazuba biherereyemo binyuze mu mugambi wiswe "East African Tourist Visa initiative.”
Ikawa y’u Rwanda yahawe abashyitsi muri iki gikorwa bituma irushaho kumenyekana kubera uburyohe bwayo.
Muri rusange byagaragaye ko Abanyakorea benshi batari bafite amakuru ahagije kuri Afurika u Rwanda ruherereyemo.
Abatari bake basuye aho u Rwanda rwamurikiye bagaragaza ibyishimo n’ubwuzu byo kumenya u Rwanda binyuze mu mashusho n’amafoto ndetse n’ibisobanuro bahawe.
Imurika mpuzamahanga ku bukerarugendorya Busan ryabaye intsinzi kuri Amabsade y’u Rwanda muri iki gihugu yo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda.
Nyuma y’iri murika, hateganyijwe ibiganiro hagati y’abayobozi ba Ambasade n’ibigo bitwara abagenzi mu guhanahana amakuru mu byakurura abashaka kuza gukorera mu Rwanda. Biteganyijwe kandi guhuza kompanyi z’ubukerarugendo zo muri Korea n’izo mu Rwanda binyuze mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda(RDB).



















TANGA IGITEKEREZO