00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Sudani y’Epfo

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 August 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba zitavuga rumwe na yo.

Ayo masezerano yitswe gushyirirwaho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, akaba agamije kurangiza intambara imaze igihe yibasiye Sudani y’Epfo.

Ibiganiro biganisha kuri ayo masezerano bimaze igihe biyobowe n’umuryango uhuza za Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba (Igad), gusa muri iyi minsi ishize byakomwe mu nkokora.

Minisitiri Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter yatangaje ati “Ndi muri Addis Ababa gukurikirana isinywa (?) ry’amasezerano ya Sudani y’Epfo ejo mu gitondo! Abayobozi ba IGAD bamaze igihe bakora cyane. Abaturage ba Sudani y’Epfo bakeneye amahoro bikomeye!!”

Aya masezerano byitezwe ko ashobora gushyirwaho umukono kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama n’ubwo guverinoma ya Sudani y’Epfo, kuwa kane tariki 14 Kanama yanze kwitabira ibiganiro biganisha kuri ayo masezerano.

France 24 itangaza ko Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri icyo gihugu, Brig.Gen Louis Lobong Lojore, yatangaje ko bijyanye n’inama bagiranye na Perezida Salva Kiir, kuva inyeshyamba zigomba kugirana ibiganiro na Leta zitumvikana, Leta yahisemo kutitabira ibyo biganiro.

Guverineri Lobong yagize ati "Duhagaritse kwitabira ibiganiro mu gihe dutegereje ko ibice bibiri by’ inyeshyamba bibanza kumvikana hagati yabyo.”

Kugira ngo Sudani y’ Epfo yanabonye ubwigenge nyuma y’ ibindi bihugu kuri uyu mugabane ibone amahoro, ngo ni uko imitwe y’ inyeshyamba yose igomba guhurira ku meza amwe, bagacoca ibibazo bibugarije.

Imbogamizi z’amasezerano y’amahoro ziyongereye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ubwo abayobozi b’ inyeshyamba barimo uwitwa Peter Gadet batangaje ko bitandukanyije n’ inyeshyamba ziyobowe na Riek Mashar wahoze ari visi Perezida, urwanya uwo yahoze yungirije guhera muri 2013.

Guverineri Lobong yakomeje atangaza ati “Nta n’ubwo tuzi neza ubu uri mu biganiro ku ruhande rw’ inyeshyamba, niba ari Riek Mashar cyangwa Peter Gadet. Dutegereje kureba ngo ‘turaganira na nde’!”

Ibi biganiro bigamije amahoro muri Sudani y’Epfo byari biyobowe n’umuryango uhuza za Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba (Igad), wanakiriye inkunga ya Perezida Obama ubwo aheruka gusura igice cya Afurika y’ Iburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages