00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteguye kwinjira mu ihuriro ry’ibihugu bifatanya gukumira inyerezwa ry’imisoro

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 March 2019 saa 08:22
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibisabwa byose ngo rubashe gushyira umukono ku masezerano atuma rwinjira mu bihugu bihererekanya amakuru atuma bibasha gukumira inyerezwa ry’imisoro.

Iri huriro rizwi nka ‘Global Forum’ rigizwe n’ibihugu 148 byashyize umukono ku masezerano agamije gukorera mu mucyo no guhererekanya amakuru kubirebana n’imisoro. Ibihugu 29 bya Afurika nibyo gusa byayashyizeho umukono.

Ubwo kuri uyu wa 28 Gashyantare yitabiraga Inama yiga ku mikoranire mu gukumira inyerezwa ry’imisoro yahurije ibihugu 24 birimo n’u Rwanda, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Minecofin, Amina Rwakunda, yavuze ko u Rwanda narwo rwiteguye kuba rwashyira umukono kuri ariya masezerano.

Ati “U Rwanda rwinjiye muri iri huriro mu Ukuboza 2017, turashaka kureba niba koko imiterere y’uburyo imisoro yacu itangwamo biri ku rwego rw’ibisabwa. Hari igenzura riri gukorwa by’umwihariko kubirebana no guhererekanya amakuru, bareba niba koko byoroshye kugera ku makuru igihe akenewe mu mpamvu zirebana n’imisoro”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iri genzura u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibizaba byagaragajwe nk’ibitanoze ubundi rugatangira gusangira n’abandi amakuru.

Mu 2021 nibwo bazagaragaza niba koko u Rwanda rwujuje amabwiriza arwemerera kuba rwakwinjira muri ‘Global Forum.

Umuyobozi w’Ubunyamabanga bwa Global Forum, Monica Bhatia, yavuze ko inyungu y’uku guhererekanya amakuru ari uko igihugu kibasha gukurikirana abaturage bacyo ku buryo uwavuye hamwe akerekeza ahandi agamije guhunga gutanga imisoro amenyekana byoroshye akaba yanayishyuzwa.

Yakomeje avuga ko kandi uretse kuba ibihugu bibasha kugaruza amafaranga yatakaraga, abikorera nabo barindwa kuba basoreshwa inshuro ebyiri cyangwa bagasabwa imisoro aho bidakwiye.

Imibare itangwa na Global Forum igaragaza ko mu 2018 Afurika yahombye asaga miliyari 80 z’amadolari, biturutse ku banze kwishyura imisoro n’abandi bayinyereje bifashishije uburyo butandukanye.

Ibihugu 24 byitabiriye inama igamije kurebera hamwe uko byakwihutisha ihererekanywa ry'amakuru arebana n'imisoro
Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Minecofin Amina Rwakunda, yavuze ko u Rwanda narwo rwiteguye kuba rwashyira umukono kuri ariya masezerano
Muri iyi nama y'iminsi ibiri bari kurebera hamwe umusanzu wo guhererekanya amakuru mu gukumira inyerezwa ry'imisoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages