00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteze kurenza miliyoni 150$ rwungutse muri Transform Africa 2013

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 18 October 2015 saa 04:06
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa 2015, rwiteguye kuyifashisha nk’ uburyo bwo kureshya abashoramari mu rwego rw’ ikoranabuhanga nk’ uko byatanze umusaruro mu nama yabaye 2013, kuko u Rwanda rwayungutseho miliyoni 150 z’amadolari.

Nyuma ya Transform Africa iheruka kubera mu Rwanda mu 2013, u Rwanda rwungutse ishoramari rya miliyoni 150 z’ amadolari ya Amerika mu myaka ibiri ishize.

Mu gihe indi nama nk’ iyo itangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 kugeza kuwa 21 Ukwakira, izitabirwa n’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bagera ku icumi n’ abandi bashyitsi bagera ku 2500.

U Rwanda rwitezemo irindi shoramari rifatika

Nk’ uko KT Press ibivuga, umuyobozi ushinzwe ishoramari mu ikoranabuhanga mu kigo cy’ igihugu cy’ iterambere, RDB, Ingabire Paula, yemeza ko igihugu cyiteguye gukoresha iyi nama mu kureshya abashoramari mu rwego rw’ ikoranabuhanga.

Muri iyo nama, biteganyijwe ko hazaba ibiganiro bibiri bizibanda ku kugira Afurika igezweho n’ ubukungu burambye ‘Unlocking Africa’s Smart and Sustainable Economies’, n’ ikindi kizibanda ku kugeza murandasi kuri bose.

Minisitiri w’ urubyiruko n’ ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, nawe ahamya ko hari amahirwe menshi agiye kwizanira u Rwanda aturutse imihanda yose.

Yagize ati “Hari abazaturuka muri Asia,u Burayi n’ ahandi henshi.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko iyi nama izubakira ku byavuye mu nama zabanje, ku nsanganyamatsiko yo kwihutisha guhanga ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga.

U Rwanda rukeneye kuzamura umubare w’ abakoresha internet bakagera kuri 95 ku ijana mu 2017, bavuye kuri 36.5 ku ijana bayikoresha muri iki gihe, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 3.6.

Munama iheruka ya Transform Africa mu 2013, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kuzamura bikomeye ubukungu no guteza imbere imibereho y’ abaturage, anavuga ko kurishoramo imari nta gihombo gihari, ashingiye ku musanzu ritanga.

Inama ya Transform Africa ifatwa nk’ umuyoboro w’ ibiganiro n’ hagati ya za guverinoma n’ urwego rw’ abikorera, hagamijwe gushaka ibisubizo bigamije impinduka ku mibereho n’ ubukungu.

Abashoboye guhanga ibishya muri Afurika bakoresha aya mahirwe mu kugaragaza icyo bashoboye ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro, hazabaho ubuvugizi ku kongerera ubushobozi abagore binyuze mu ikoranabuhanga, no kuzirikana ibikorwa by’ indashyikirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho n’ ubukungu.

Ibihugu bityandukanye kandibizagaragaza inyungu iri mu gukorana n’ ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga.

Mu bigo u Rwanda rwiteze kungukiraho ubumenyi muri iyi nama, birimo Cisco, IBM, KT, Facebook, Toyota Tsusho.

Transform Africa yatumye u Rwanda rwunguka miliyoni 150 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages