Mu myaka itatu iri imbere u Rwanda ruzaba rumaze guhabwa na Banki y’Isi miliyoni 900 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari 619 na miliyoni 200 mu mafaranga y’Amanyarwanda akaba ari amafaranga azafasha igihugu gushyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu y’icyiciro cya kabiri (EDPRS II) mu bikorwa by’iterambere no kurwanya ubukene.
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda, Uhagarariye ibihugu 22 bya Afurika harimo n’u Rwanda mu nama y’ubuyobozi ya Banki y’Isi, Dr. Louis Rene Peter Larose, yashimangiye ko yiteguye gukomeza kuba umuvugizi mwiza ngo iyi nkunga izatangwe.
Dr. Larose avuga ko yishimiye icyerekezo cya 20-20 u Rwanda rwihaye, ariko ko kugira ngo kizagerweho muri gahunda ya IDPRII y’imyaka itanu, hakenewe uruhurirane rw’ubufatanye hagati y’Abanyarwanda ubwabo, hagakenerwa inkunga ya Banki y’Isi n’iy’Imiryango mpuzamahanga.
Avuga kandi ko nk’uhagarariye u Rwanda azakora ubu buvugizi, agira ati “Mbona ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza cyane, nshingiye ku cyerekezo cya 20-20 mwihaye, ngashimira ubuyobozi kuri iki cyerekezo ntagereranywa mwihaye natwe nka Banki y’Isi tuzakomeza kubafasha guhabwa iyi inkunga.”
Asobanura ku by’iyi nkunga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko muri iyi myaka itatu iri imbere Banki y’Isi izatera u Rwanda inkunga ya miliyoni 900 z’amadolari, hakaba hari imishinga azajyanwamo yamaze gutegurwa.
Agira ati “Ayo mafaranga azajya mu buhinzi, azajya mu bijyanye n’ingufu, mu bijyanye no miturire hubakwa imijyi y’Icyerekezo, ajye no mu gufasha abantu batishoboye bakivana mu bukene nk’uko biri mu mishinga twateguye.”
Minisitiri Amb. Gatete avuga ko uru rugendo rw’uhagarariye u Rwanda muri Banki y’Isi Dr. Larose ruzoroshya imikoranire, rugatuma yihutisha kubona iyi nkunga igihugu gitegereje muri iyi banki n’amashami yayo nk’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iterambere (IDA), Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) n’Ikigega gitanga Ingwate (MIGA).



















TANGA IGITEKEREZO