Gusa uyu mugani ugenda uhinduka amateka mu Rwanda kuko guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zishishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kubitoza ababakomokaho.
Mu izo ngamba harimo uburezi kuri bose, amasomero hirya no hino mu gihugu, ubukangurambaga bwo gusoma, amarushanwa yo gusoma n’izindi gahunda zitandukanye
Abakuze batabashije kwiga bakiri bato nabo bagenda bashyirirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubigisha hirya no hino mu gihugu.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika kuwa Kane w’iki cyumweru, Ministeri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo basuye irerero ry’abana riri mu rugo mbonezamikurire rwa Munini mu karere ka Nyaruguru bareba uko abana batozwa gusoma bakiri bato.
Abana bahawe umwanya wo gusoma inkuru mu bitabo byabagenewe hahita hanatangizwa ukwezi kwahariwe gusoma kuzarangirana n’impera za Nzeri 2022.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biyemeje gutoza abanyarwanda bose kugira umuco wo gusoma.
Yasabye ababyeyi n’abarezi gutoza abana bakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk’inkingi igihugu cyiyemeje kubakiraho ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yavuze ko Minisiteri y’Uburezi itegura imfashanyigisho abana bakoresha biga ndetse n’abarezi bifashisha mu kwigisha, asaba ababyeyi kujya bibutsa abana babo gusoma kandi bakabaha n’umwanya.
Ati “Noneho muri uku kwezi ko gusoma abanyarwanda bose baba ababyeyi, abarezi n’abayobozi bagashishikariza abana gusoma kuko iyo usomye umenya byinshi birimo n’ibyabayeho utaravuka ukongera ubumenyi n’ubwenge.”
Yavuze ko usibye ibitabo byandikwa na REB hari n’ibindi byandikwa n’abafatanyabikorwa kugira ngo biboneke ku bwinshi kandi bisomwe.
Ati “Turacyari mu rugendo rwo gukomeza gushaka ibitabo bigiye binatandukanye binafasha integanyanyigisho yacu ishingiye ku bushobozi kugira ngo ibyo abarimu bigisha bari mu ishuri, utwo dutabo tundi tugiye dutandukanye dufashe abanyeshuri kubasha kubyumva.”
Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Nyaruguru bavuze ko iyi gahunda yatangijwe yo gutoza abana kugira umuco wo gusoma igiye kubafasha kurushaho kubibakundisha.
Dusengumukiza Jean de Dieu ati “Abana banjye ikintu ngiye kubafasha ni ukubibutsa kujya basoma ibitabo kuko dufite amahirwe yo kuba twarahawe amashanyarazi ndetse n’amashuri hafi aho babasha kubona ibitabo byo gusoma.”
Ababyeyi kandi bavuze ko iyi gahunda izatuma abana bahugira mu gusoma ibitabo no kunguka ubumenyi bibarinde kujya mu ngeso mbi zirimo ubuzererezi, ubujura n’izindi.
Iyi gahunda Guverinoma y’u Rwanda iyifashwa n’abafatanyabikorwa barimo Usaid, Unicef, World Vision n’ abandi bibumbiye mu muryango wa Soma Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!