Ibi byagarutsweho mu butumwa RBC yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibikorwa byo gukingira biri gushyirwamo imbaraga ku buryo hifuzwa gutanga doze nibura miliyoni eshatu mu minsi isigaye ngo umwaka urangire.
Iti “Twatangiye gukingira mu buryo bwagutse mu turere twose hagamijwe gutangwa doze zirenga miliyoni 3 mbere y'impera za Ukuboza 2021. Abakozi ba Leta, urubyiruko rw'abakorerabushake n'inzego z'umutekano, ibitaro bya gisirikare na Polisi y’u Rwanda barimo gufasha inzego z’ubuzima.”
Ni ubutumwa butanzwe nyuma y’iminsi mike u Rwanda rutangiye gutanga doze ya gatatu ishimangira ko umuntu yakingiwe byuzuye.
Ni nyuma kandi y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bwihinduranya buzwi nka Omicron bwageze mu Rwanda bugaragaye ku bagenzi bava mu mahanga n’abahuye nabo.
Ibikorwa byo gukingira abantu mu buryo bwa rusange hirya no hino mu gihugu birakomeje, RBC iri kwegera ahari abantu benshi nko muri gare, ku masoko ndetse ikagera mu bice by’ibyaro ahakigarara umubare munini w’abatitabira kwikingiza.
Kugeza ubu kandi hari zimwe mu ngamba zatangiye gufatwa zikumira abatarikingije nk’aho amwe mu mahoteri yo mu Mujyi wa Kigali yashyizeho gahunda yo kwerekana ko wikingije mbere yo kwinjiramo.
U Rwanda rumaze gukingira abaturage 6 925 192 muri bo abahawe doze ya kabiri bangana na 4 259 242 naho abasaga ibihumbi 27 bamaze guhabwa doze ishimangira urukingo.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko yamaze gukingira hejuru ya 30% by’abagomba bangana na 9 063 245.
Uko imibare ihagaze mu gukingira, Umujyi wa Kigali uza ku isonga kuko uri ku kigero cya 89, 2% mu gihe mu zindi ntara zose bikiri 62%.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021 yafashe umwanzuro wo guhagarika ibitaramo, abakozi b’inzego za leta basabwa gukorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi nabo batagomba kujya barenga 30% by’abakozi bose ku biro n’abikorera basabwa kutarenza 50%.





Ibitekerezo 0