00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiyunze n’ibindi bihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 9 December 2015 saa 12:44
Yasuwe :

U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere byashinze ihuriro ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Fusion and Liaison Unit) kugira ngo byongere ubufatanye mu guhashya no kurandura iterabwoba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza, nyuma y’inama ya gatatu y’inzego nkuru z’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Addis Ababa, ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), byiyemeje gufatanya n’ibindi bihugu byo mu muryango uhuza za Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba(Igad), mu kurwanya iterabwoba mu karere.

Nkuko akanama k’Umuryango w’Afurika kabitangaza, igihugu cya Uganda nicyo kizatangira gifite ubuyobozi bukuru bw’uru rwego rushya rwa EA-FLU(Eastern Africa Fusion and Liaison Unit) mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, umuyobozi w’aka kanama ,Amb. Smail Chergui, yavuze ko abayobozi b’inzego z’ubutasi n’iz’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ashyiraho urwego rwa EA-FLU.

Yavuze ko inzego z’ubutasi mu karere zemeranyijwe gufasha Somalia kurwanya umutwe w’iterabwobwa wa Al-Shabaab kuko iterabwoba ari ikibazo ku muagabane wa Afurika.

Yagize ati”Amakimbirane akomeje kugaragara muri Yemen, araturuka ku iterabwoba ryo mu Burasirazuba bw’Isi. Muri Afurika, iterabwoba ryibasiye cyane akarere ka IGAD na EAC.“

Umutwe wa Al- Shabaab washegeshe ibihugu bya Somalia na Kenya. Inama ya gatatu y’abakuriye inzego z’ubutasi niz’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahuje IGAD, Ihuriro ry’inzego z’ubutasi n’iz’umutekano muri Afurika, (CISSA), Ikigo nyafurika cy’ubushakashatsi ku iterabwoba (ACSRT) n’umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zigarura amahoro muri Somalia (AMISOM).

Ishyirwaho rya EA-FLU rije nyuma yaho mu mezi atatu ashize u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agamije gutanga ingabo zo kugoboka aho biri ngombwa ku mugabane w’Afurika(ACIRC).

Mu Kwakira, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu 13 byiyemeje gushinga ACIRC. Ibi byiyongera ku ngabo rutanga mu butumwa bw’amahoro ku isi hose no mu ngabo zishinzwe gutabarana muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF).

U Rwanda rwiyunze n’ibindi bihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages