Iyi nama izwi nka ‘Made in Africa Leadership Conference’, izahuriza i Kigali abayobozi n’abashinze ibigo bagera ku 100 barimo 70 b’abanyamahanga ku wa 6-7 Gicurasi 2019.
Izahuza abafite imari shingiro iri hagati y’ibihumbi 500$ na miliyoni 100$ baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagamije kungurana ibitekerezo byo kunoza imiyoborere y’ibigo byabo no guteza imbere umwuga bakora.
Yateguwe na RCB ifatanyije n’Ikigo ‘Breakfast Club Africa’ cyo muri Mauritius gitanga amahugurwa ku miyoborere y’ibigo.
Mu kiganiro gitegura iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere cyabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera ba mukerarugendo muri RCB, Frank Murangwa yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruyitezemo byinshi.
Ati “Izadufasha kugera ku ntego twiyemeje nk’igihugu yo kubyaza umusaruro inama twakira ngo zigire uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”
Yatanze urugero ko abayobozi n’abashinze ibigo 100 bazitabira iyi nama bazarara muri hoteli mu Rwanda kandi ‘Bazakoresha imodoka na resitora dufite mu gihugu.’
Ati “Ibyo twizeye ko hari inyungu bizatuzanira nk’igihugu. Abo bashoramari nibagera mu Rwanda bazabona amahirwe ahari y’ibintu bashobora gushoramo imari ariko nabo bashobora gufatanya n’abashoramari b’Abanyarwanda.”
Murangwa yavuze ko nubwo batahita bashora imari ako kanya, babona amahirwe ahari bakaba babibwira n’abandi ko byoroshye kugana u Rwanda.
Abitabiriye inama bazagira umwanya wo gusura ibigo bitandatu biteza imbere gahunda ya Made in Rwanda mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, barebe uko bakora n’amahirwe ahari.
Murangwa asanga kandi gutera imbere k’ubukerarugendo bushingiye ku nama ari andi mahirwe ku ihangwa ry’imirimo mishya nk’abategura inama, mu rwego rw’ubwikorezi, ibigo by’imari n’ibindi.
Umuyobozi uhagarariye Breakfast Club Africa mu Rwanda, Ineza Karera Mireille, yavuze ko guhuriza hamwe abayobora n’abaharariye ibigo bito n’ibiciriritse muri Afurika ari amahirwe yo kungurana ubumenyi nk’abantu basanganywe inyota yo kwagura ibyo bakora no guhanga udushya.
Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, intego ikaba ari uko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 ruzinjiza miliyoni 88 z’amadolari.





TANGA IGITEKEREZO