00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwohereje kajugujugu enye kurinda abasivili i Juba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 August 2014 saa 10:40
Yasuwe :

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko u Rwanda rwohereje kajugujugu enye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, Eri Kaneko, yavuze ko izindi kajugujugu zizagera muri Sudani y’Epfo muri Nzeri zigiye mu butumwa bwa UNAMISS.
Amakuru dukesha talkofsudan avuga ko izo kajugujugu zizifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi, gufasha no kurinda abasivili.
Eri Kaneko yabitangarije itangazamakuru ku cyicaro cy’akanama ka Loni I New York muri iki (…)

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko u Rwanda rwohereje kajugujugu enye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, Eri Kaneko, yavuze ko izindi kajugujugu zizagera muri Sudani y’Epfo muri Nzeri zigiye mu butumwa bwa UNAMISS.

Amakuru dukesha talkofsudan avuga ko izo kajugujugu zizifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi, gufasha no kurinda abasivili.

Eri Kaneko yabitangarije itangazamakuru ku cyicaro cy’akanama ka Loni I New York muri iki cyumweru.

Yagize ati "U Rwanda rwatanze kajugujugu enye zahageze none zije mu butumwa bwa UNAMISS ndetse n’izindi zizaza muri Nzeri ndetse no mu bindi bihe abagize akanama bakwemeza.”

Eri yavuze ko abayobozi b’akanama ka Loni gashinzwe umutekano bazasura Juba mu cyumweru gitaha bakihanangiriza impande zishyamiranye ngo zihagarike imirwano ibangamiye amahoro.

Ati ”Ndatekereza ko abagize akanama bamaze kurambirwa n’ibibera muri Sudani ndetse no kuba ibiganiro bikomeza kudindira.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages