Iri tsinda ryahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali saa 13h40 zo kuri uyu wa Gatatu riyobowe na SSP Jackline Urujeni. Rigiye gusimbura abayobowe na ACP Teddy Ruyenzi bagera mu Rwanda uyu mugoroba.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ACP Butare David, yavuze ko ibikorwa bazakorayo birimo kurinda abaturage, abakozi ba Leta n’ab’Umuryango w’Abibumbye.
Asobanura impamvu ryiganjemo abagore, ACP Butare yagize ati "Nubwo Loni ibidusaba kubera akazi kaba gahari ko kurinda umutekano cyane cyane uw’abagore nko muri biriya bihugu bya Sudani y’Epfo hari impunzi, haba harimo n’abagore n’abana, bisaba rero ko bafashwa n’igitsina gore kuko bafasha bagenzi babo mu buryo bworoshye."
Ubwo yabahaga impanuro ku wa 24 Kamena, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yabibukije ko bagomba gukomereza ku byagezweho n’abapolisi bagiye gusimbura.
Yanabasabye kwigira ku bunararibonye bw’abandi bazasanga mu butumwa bw’amahoro no kubaha umuco w’igihugu bagiye gukoreramo.
Ati "Amahugurwa mwahawe n’ubunyamwuga musanzwe mukorana ni byo bigomba kuzabaranga mu kazi kanyu mugiyemo. Muzazirikane indangagaciro za Polisi muharanire guhesha ishema igihugu cyababyaye."
U Rwanda rufite abapolisi 1198 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Sudani, Centrafrique, Haiti na Abeyi.



















TANGA IGITEKEREZO