Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’iyi sosiyete mu gikorwa kizayitwara miliyoni zisaga 75 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga asaga miliyari 54 z’amafaranga y’u Rwanda).
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015 ateganya ko ibi bikorwa bizamara imyaka 27 bicungwa n’iyi sosiyete irimo ibiri yo kurangiza kubaka ibikorwa bizatuma aya mazi atunganywa.
Nyuma azagezwa ku miyoboro y’ikigo gishinzwe amazi WASAC na yo iyageze ku Banyarwanda ijye yishyura Metito.
Umuyobozi wa WASAC, Sano James yatangaje ko iki gikorwa kije gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi no kuyasaranganya byajyaga bikorwa mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa kizafasha kubona amazi yenda kungana n’akenewe.
Yagize ati “Amazi dufite ubu ntahagije kubera imijyi igenda ikura vuba n’abantu biyongera. Inyungu ku Munyarwanda azabona amazi, tuzaba dufite ahagije bakavoma amazi igihe bayashakiye kandi ahari igihe cyose.”
Sano yavuze ko Umujyi wa Kigali ukeneye meterokibe (m3 ) ibihumbi 110 z’amazi ku munsi nyamara WASAC ikaba itanga ibihumbi 65.
Ikinyuranyo cya m3 ibihumbi 45 bikenewe ngo ni kimwe mu bibazo bizakemurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Izi m3 ibihumbi 40 nizimara kuboneka, 30 zizahabwa Umujyi wa Kigali izindi 10 zigenerwe Akarere ka Bugesera.
Icyo gihe umujyi wa Kigali uzaba ugize m3 hafi 100 z’amazi ku munsi. Mbere y’aho kandi ngo hari izindi m3 zisaga ibihumbi 25 zizatangwa n’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ruzasanwa, na zo zizagenerwa Umujyi wa Kigali mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2015-2016.
Kubera iyo mpamvu Sano ati “Gusaranganya amazi bizaba bigabanutse, tuzajya dusaranganya ahantu hatoya.”
Ati “Turasana uruganda ruyungura amazi rwa Nzove ku buryo mu mwaka utaha wa 2015-2016 tuzaba tumaze kugira m3 zisaga 100, nihiyongeraho 30 (za Metito) zibe zibaye 130, izindi ibihumbi 10 bijye muri Bugesera ubu babona m3 4 bazabe bagize m3 ibihumbi 14 ku munsi.
Ibi bikorwa nibimara kugerwaho muri iyi myaka ibiri Sano asanga abantu hazaba hari intambwe ishimishije.
Ati “ Nitumara kugera aho ngaho tuzahumeka, tuzaba dufite ikigo gihumeka neza, n’abatuye Umujyi wa Kigali na bo bagire amazi amasaha 24 kuri 24.”
Aba bashoramari bazubaka uru ruganda ahitwa Kanzenze ho mu Karere ka Bugesera bashyireho imiyoboro y’ibirometero 16. Bazubaka kandi ikigega gishyirwe i Nyanza ya Kicukiro aho kizajyana amazi mu Mujyi wa Kigali ikindi gishyirwe ku musozi witwa Bidudu muri Bugesera kizahatanga andi mazi.
Leta irasekewe
Iyi sosiyete izashyira muri ibi bikorwa ya mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 54 (ni ukuvuga miliyoni 75 z’amadolari ya Amerika).
Sano asanga ari ibyo kwishimirwa, ati “Ni ikintu dukwiye kwishimira cyane (…) umushinga uzabatwara amafaranga ageze kuri miliyoni 75 z’amadolari, leta yakabaye iyakoresha ikora imishinga, izayakoresha ikora ibindi bikorwa biteza imbere igihugu.”
Yahuje n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo ushinzwe amazi n’ingufu Kamayirese Germaine wavuze ko ibi bikorwa bizafasha u Rwanda mu cyerekezo rwihaye na gahunda y’imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II).
Kamayirese ati “Gushyira mu bikorwa uyu mushinga ni bimwe mu bigize icyerekezo 2020 cyo kwihaza ku mazi meza.”
Hari izindi nyungu zihishemo
Sano yakomeje avuga ko ibikorwa by’iyi sosiyete bizasigaranwa n’u Rwanda imyaka 27 nishira.
Ati “Nyuma y’imyaka 27 harimo ibiri yo kurwubaka (uruganda) ibyo bikorwa remezo bizahita bigarurirwa leta kandi ni ibikorwa bishobora kumara imyaka 50 bifashwe neza, bishobora no kumara imyaka 100, urumva ko leta izaba yungukiye aho kubona ibyo bikorwa nyuma y’imyaka 25.”
WASAC ifite imishinga isaga 50 yo kongera amazi meza mu gihugu, uyu uhuje leta n’abikorera ngo ukaba ari uwa mbere munini uri no kuri uru rwego ukozwe mu gihugu kiri mu majyepfo y’ubutayu bwa Sahara.
Sano ati “Dufite imishinga itandukanye. Uyu ni umwe mu mishinga isaga 50dufite muri WASAC. Uyu munsi uyu mushinga ni uwa mbere mu gice kiri mu majyepfo ya Sahara. Ni ubwa mbere bikozwe aho Leta ikorana n’abikorera bagakora umushinga nk’uyu ngo abaturage babone amazi, u Rwanda ni rwo rwa mbere rugiye kuwukora n’urangira tuzaba turi imbere y’abandi bose.”
Mutaz Ghandour, umuyobozi mukuru wa Metito yavuze ko ibikorwa bagiye gutangira bizagirira inyungu impande zombi.
Yanongeyeho kandi ko uyu mushinga uzaba intangarugero mu bihugu byose biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, ukazafasha Abanyarwanda b’ubu n’ab’ahazaza.
Francis Gatare, umuyobozi mukuru wa RDB yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukorana n’aba bashoramari bakomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, kandi ko bazabikomeza mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, iy’Ubutabera, RDB, WASAC na sosiyete Metito.
Abanyarwanda 75% bagerwaho n’amazi meza, mu gihe mu Mujyi wa Kigali agera kuri 85%, leta y’u Rwanda ikaba iteganya ko mu mwaka wa 2018 Abanyarwanda 100% bazaba bagerwaho n’amazi meza.
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO