00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse abanyamwuga 123 bunganira muri gasutamo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 December 2018 saa 02:41
Yasuwe :

Abantu 123 bunganira muri gasutamo, abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, bemerewe gukora nk’ababigize umwuga nyuma y’amezi atandatu bahugurirwa uko babikora mu buryo bufasha Leta kubona imisoro uko bikwiye.

Aya masomo basoje kuri uyu wa 20 Ukuboza, atangwa n’urugaga rw’abunganira muri gasutamo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga (Rwaffa), rufatanyije n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ibyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bahuguwe uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro, amategeko abigenga, gukoresha ikoranabuhanga, kumenyekanisha ibicuruzwa ku byambu, gufasha abajyana n’abakura ibicuruzwa mu mahanga, gufata neza abakiliya n’uburyo bwo guhanahana amakuru.

Umuyobozi wa Rwaffa, Seka Fred, yagize ati “Mbere nta murongo dukoreramo twagiraga nk’abanyamwuga, twakoraga mu buryo bwo kwihangira umurimo ariko tugashaka uko twamenyekanisha n’imisoro, biba ngombwa ko twongerera ubumenyi ababikora.’

Ati “Ubumenyi muhabwa, bubaha ubushobozi bwose bwuzuye bwo gukora muri uyu mwuga, uretse no kubukorera hano iwacu gusa mukaba mwanabikorera no muri kimwe mu bihugu bigize EAC.”

Komiseri wa Gasutamo, Uwamariya Rosine, yavuze ko abantu bibeshya ko uyu mwuga, umuntu wese ashobora kuwukora.

Ati “Ndagira ngo mwebwe mwerekane ko atariko bimeze. Kuba umuntu ufasha abatumiza n’abohereza ibintu mu mahanga bisaba ubumenyi, ubuhanga no kubikunda.”

Yavuze ko bazanafasha abacuruzi kuzuza inshingano zo gutanga umusoro, binoroshye uburyo bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda no muri Afurika.

Ikinyamakuru Forbes giherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu birengera abashoramari.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yo mu Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku Isi.

Ingabire Rose wasoje aya mahugurwa yavuze ko babonye ‘ubumenyi ku buryo twumva twiteguye gufatanya n’abandi dusanzemo kugira ngo tubashe kubaka igihugu, tubafasha mu buryo bwo kwishyura imisoro uko bikwiye, biborohereze no gucuruza.’

Aya mahugurwa amaze gutangwa mu byiciro bine kuva mu 2018. Abayahawe bose hamwe ni 755.

Bamwe mu bahuguye abantu 123 bemerewe gufasha abatumiza n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga
Abasoje amasomo ni 123
Abayobozi bari gushimira umwe mu bahuguwe witwaye neza
Bamwe mu banyeshuri basoje amahugurwa yo kunganira abatumiza n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga
Komiseri wa Gasutamo, Uwamariya Rosine, yabasabye guhindura imyumvire y'abafata umwuga uko utari
Umuyobozi wa Rwaffa, Seka Fred, yavuze ko mu myaka ya mbere bakoreraga mu kajagari
Umuyobozi w'Urugaga rw'abafasha abatumiza n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga muri EAC, Steven Gatunga, ashimira abitabiriye ayo mahugurwa
Komiseri wa Gasutamo, Uwamariya Rosine ashimira umwe mu bahuguwe
Umuyobozi w'Urugaga rw'abafasha abatumiza n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga muri EAC, Steven Gatunga
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages