00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga b’inzobere 60 boherejwe mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 13 August 2016 saa 02:12
Yasuwe :

Abanyarwanda b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye barangije imyaka ine muri Kaminuza y’u Rwanda yiyongera kuri itandatu bize mu buganga rusange, bahawe amabaruwa abemerera gutangira akazi ko kuvura muri bimwe mu bitaro by’uturere.

Tariki ya 12 Kanama 2016 nibwo abaganga 60 b’inzobere mu kuvura indwara zirimo iz’abana, abagore, indwara zo mu mubiri, no kubaga bakaba nibwo bahawe uburenganzira bwo gutangira kuvura boherejwe mu bitaro bya Kibungo, Rwamagana , Ruhango , Muhima, Kinihira n’ahandi mu bitaro byo mu Ntara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick yatangarije IGIHE ko iyi ari inkuru nziza ku rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Yagize ati “Aba baganga bagiye gucyemura ikibazo twari dusanzwe dufite cyo kubura inzobere zihagije mu kuvura indwara zitandukanye. Igishimishije kurushaho ni abana b’abanyarwanda, twizera ko bazakorana umurava n’ubushishozi.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ntawavuga ko ikibazo cy’abaganga b’inzobere gicyemutse burundu, ariko kandi hari icyuho bagiye kuziba.

Ati “Twabohereje aho tubona bacyenewe cyane kurusha ahandi, ariko turacyacyeneye izindi nzobere kandi Leta irimo gukora ibishoboka byose ngo ikemure ikibazo cy’abaganga b’inzobere badahagije.”

Umushahara w’iyanga utuma bamwe mu baganga basezera mu kazi, wabonewe igisubizo?

Mu mezi yashize, abaganga b’inzobere mu kubaga, kuvura indwara z’abagore hamwe n’abatera ikinya bagera kuri 20 basezeye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK bajya gukora mu by’igenga.

Benshi muri bo batangaje ko impamvu ikomeye ituma bagenda ifitanye isano no kutanyurwa n’amafaranga bahembwa.

Umuganga w’inzobere muri CHUK, nibura ahembwa amafaranga ibihumbi 700 cyangwa arenzeho gato ku kwezi, mu gihe mu mavuriro yigenga aho abo bajya, umwe ashobora guhembwa amafaranga agera kuri miliyoni irenga, ndetse n’ amasaha y’ikirenga akayahemberwa.

Abaganga b’inzobere bakomeje guhunga ibitaro bya leta mu gihe bisanzwe bitaka ko ari bake cyane ugereranyije n’abarwayi.

Urugero nka CHUK ifite inzobere 45, nyamara ngo mu busanzwe ikeneye inzobere 55 kugira ngo ibashe gutanga serivisi z’ubuvuzi uko bikwiriye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima avuga ko iki kibazo kizwi ndetse bari kugikurikirana.

Ati “Ntabwo wabuza umuntu kugira aho ajya, ariko hari imbaraga ziri gushyirwamo kugira ngo abaganga bumve ko bafashwe neza, harimo kwigwa uburyo butandukanye bajya babonamo agahimbazamusyi mu kazi.”

Dr Jean Christophe Rusatira ukorera mu bitaro bya Kanombe yatangarije IGIHE ko , abaganga b’inzobere mu bitaro byo mu Rwanda bakiri bake, ku buryo umwe ashobora kuvura abarwayi ibihumbi 15 ku mwaka.

Aba ni bamwe mu baganga b'inzobere bagiye kuvura indwara zitandukanye baheruka kurangiza muri Kaminuza y'u Rwanda
Mu cyumba cy'inama cya Minisante aho aba baganga bari bateraniye
Abayobozi b'ibitaro byo mu ntara zitandukanye na bo bitabiriye ibi biganiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages