Gen James Kabarebe yabigarutseho ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’igihugu no kuyubakiraho ahazaza heza h’u Rwanda, cyari kigizwe n’urubyiruko rugera kuri 300 rwo mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside hari abanyamahanga n’abo mu bihugu bituranyi babonaga u Rwanda nk’igihugu cyageze ku ndunduro nyamara abahagaritse Jenoside bafite umugambi wo kucyubaka.
Muri ibyo bihe ngo hari abajyaga inama y’uko rwagabanywa buri gice kikomekwa ku gihugu gituranyi cyegeranye nacyo rugasibangana burundu kubera kurutakariza icyizere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kumva ko abaturage batazongera kubana.
Ati “Abenshi Jenoside ikirangira; abanyamahanga bazaga hano n’ibihugu duturanye bavugaga ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu, ko abantu batazongera kubana ndetse bamwe bagatangira gusaba ko buri gace kegereye ikindi gihugu duturanye kakomekwa kuri icyo gihugu kugira ngo u Rwanda rusibangane bavuga ngo n’ubundi abantu bazahora basubiranamo.”
Nk’abantu bari bamaze kubohora igihugu kandi bafite umugambi wo kucyubaka, ibyifuzo n’ibitekerezo by’abavugaga ibyo ntibashoboraga kubyumva. Gen Kabarebe yavuze ko igihugu gishingiye ku mateka n’umuco w’ubutwari washinze imizi cyiyubatse ku buryo aho kigeze ubu nta muntu wapfa kugisenya.
Ati “Ariko bya bindi nababwira ko u Rwanda ari igihugu gikomeye gifite umutsi ukomeye n’amateka akomeye n’umuco washinze imizi mu gihugu, ntabwo byoroshye gusenya u Rwanda, waruhungabanya ariko kurusenya ntabwo ari ibintu byoroshye niyo mpamvu nyuma ya Jenoside rwongeye rugashobora kwiyubaka.”
Uko kwiyubaka k’u Rwanda gushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 92.5% biteganywa ko cyagera kuri 96% mu 2024, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kudaheza umunyarwanda uwo ariwe wese mu buzima bw’igihugu.
Urwo ubyiruko rwahamirijwe ko u Rwanda ari igihugu kitavogerwa rumaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside aho rwirebeye amateka y’u Rwanda.
Gen Kabarebe yarusabye kugira intego mu byo rukora byose byubaka igihugu, kuko aricyo cyafashije Inkotanyi kugera ku byo babonye muri iyo Ngoro Ndangamateka.
Urubyiruko rwatanze icyizere
Bamwe muri urwo rubyiruko babwiye IGIHE ko bishimiye cyane iyo gahunda ya ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ yatumye bagera aho babona amakuru agaragaza amateka y’u Rwanda, ariko by’umwihariko kuganira n’umwe mu bari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, Gen James Kabarebe.
Mushimiyimana Claudette wo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byatumye arushaho gusobanukirwa ibyo atari azi neza.
Ati “Nahungukiye byinshi kuko hari byinshi tutari tuzi, uko Jenoside yatangiye n’uko yahagaritswe ibyo byose ntabwo twari tubizi neza ngo tubisobanukirwe ariko twagiye ku rwibutso baratwereke baradusobanurira.”
Mugenzi we, Theoneste Nzirondera wo mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko kumenya amateka no kuganirizwa n’umuntu wagize uruhare mu guhagarika Jenoside bituma urushaho kumva uko ugomba gutegura neza ejo hazaza.
Ati “Bidufasha kugira ngo tumenye aho twavuye bityo tunategure ejo hazaza, dushingiye kuri ayo mateka yaranze igihugu cyacu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko ko ibyo bamenye ku ntwari z’u Rwanda bagomba kubyigiraho kandi ko buri wese yaba Inkotanyi.
Ati “Twize iby’ubutwari ntiduhindukire ngo tube intwari twaba duhemukiye abatubereye urugero rwiza. Izina Inkotanyi zihaye ryabateye ubugabo ariko natwe dushobora kuryiha kuko ni izina rusange buri wese yakwiha iyo nshingano yo gukotana ku murimo wa buri munsi kandi ntawe ukotana adakotanira ikigirira u Rwanda ineza.”
Icyiciro cy’ibi biganiro cyasojwe ni icya kabiri cyari kigizwe n’urwo mu Ntara y’Amajyepfo. Icyiciro cya mbere cyarimo urubyiruko ry’umujyi wa Kigali, urw’Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba.


















TANGA IGITEKEREZO