Icyo gitabo gikubiyemo ubuhamya bwe, kuva mbere akiri mu bubata kugeza ubwo yumvaga ijwi ry’Imana rimuhamagara mu mwaka w’1998 ubwo yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda, icyo gihe akaba yari yarabaswe n’ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi byaha by’uburyo butari bumwe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Kigabo yavuze ko “Tu es Pierre d’aujourdh’hui ” ari inyito ikubiyemo inzira Imana yanyuzemo imuhamagara, ubwo yari akiri umunyabyaha.
Ati “Hari mu kwezi kwa 10, nari ndi mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’ubukungu (Economie) muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare… Imana iza kumpamagara yansanze mu kabari, nari umusinzi mubi cyane nari n’umusambanyi, nabaye igihe kinini mu buzima buhakana Imana, kandi bukora ibyo yanga.”
Yakomeje agira ati “Ijwi ry’Imana icyo gihe ryambwiye ko ubwo buzima nari ndimo atari bwo naremewe, ahubwo hari ubundi buzima bwiza yandemeye. Natangiye kwibaza, numva ngize ikimwaro cy’uko mbayeho mu buzima ntaremewe.”
Akomeza avuga ko muri icyo gihe ari bwo yatangiye kwisunga abanyeshuri biganaga bakijiwe. Umunsi umwe bamujyana mu giterane ari na ho yigishirijwe ijambo ryanditse muri Mariko 16:6, rivuga ku gitondo Yesu/Yezu yazutseho, abagore bakajya gusura imva ye bakahahurira na Marayika akababwira ko yazutse, bagatumwa kubibwira Abigishwa be na Petero, ko bari buhurire i Galilrya nk’uko yabibabwiye atarapfa.
Ati “Umuvugabutumwa yakomeje gusobanura impamvu bavuga intumwa za Yesu na Petero, zimwe mu mpamvu yatangaga nagarutseho cyane muri iki gitabo ni uko Petero yatandukanye na Yesu mu bihe bibi cyane amaze kumwihakana ko atamuzi, inkoko imaze kubika inshuro eshatu, Yesu akebutse Petero ararira. Petero yasigaranye isoni n’ikimwaro, adatecyereza ko ashobora kuzongera kuba muri gahunda ya Yesu. Ariko Yesu azutse amutumaho ati ‘Mujyende mubwire intumwa zanjye ariko na Petero ntimumusige.”
Iki gitabo kigaragaza ubuzima bwa Kigabo akiri umunyabyaha, na nyuma y’uko yumvise ijwi ry’Imana akakira agakiza nka “Petero w’iki gihe” ubu hakaba hashize imyaka imyaka 17 ari umukirisitu, Pasiteri akaba n’umuririmbyi muri “Choral Rehoboth Ministries”.
Tariki ya 25 Mata2015 ni bwo iki gitabo cyanditse mu cyongereza n’igifaransa kizamurikwa ku mugaragaro muri Hotel Selana i Kigali, nyuma yo kugishyira ku mugaragaro kikazashyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Kigabo Dougras ni inzobere mu by’ubukungu, yigishije muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, aba n’umukozi mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga.
Kuri ubu ni umukozi ushinzwe ubukungu mu Kigo cy’Iterambere cy’Abongereza (Department For International Development (DFID) akaba n’umupasiteri mu Itorero “Wells Salvation Church”.



















TANGA IGITEKEREZO