Ni Umurundikazi umaze umwaka muri Cabo Delgado. We na bagenzi be b’abacuruzi, babonye icyashara muri iyi ntara kuko bahagejeje serivisi ubusanzwe zitari zihari cyane ko nyuma y’intambara, hari hakenewe ibintu byinshi.

Ati “Abantu bamaze kuhaza ari benshi ni bwo nanjye nageze aha. Kuva aho ngeze hano muri Palma, umutekano wifashe neza.”

Asobanura ko nubwo ahari uyu munsi, igihe cyose Ingabo z’u Rwanda zizafata umwanzuro wo gutaha, nawe azahita azinga utwe agende ngo kuko atizeye ko azaba atekanye.

Ati “Umutekano w’u Rwanda ukimara kuhava natwe tuzarara tuhavuye. Iyo hagize ikibazo kibaye, bahita baza bakaduhumuriza.”

Kwizera Claudine ni undi Murundikazi umaze imyaka itanu muri Mozambique. Yageze muri Palma mu Ugushyingo 2022. Asobanura ko ubucuruzi bugenda neza.

Ati “Numvise ko abasirikare b’u Rwanda ko bagiye kugarura umutekano aha, hanyuma nza kumva noneho ko umutekano waje, abantu barahunguka, nanjye maze kubona ko abantu baje, nanjye ndaza.”

Usibye aba Barundi bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mujyi, hari n’Abanyarwanda bahakorera ibikorwa bitandukanye. Abo twahasanze, ntibifuje ko tubafata amashusho gusa benshi bari basanzwe mu Mujyi wa Maputo bumvise ko ubuzima bwagarutse, kandi ko hari Inzego z’Umutekano z’u Rwanda bihutira kuhagera.

Abanyarwanda bafite ibicuruzwa muri uyu mujyi, hafi ya bose bakora ibikorwa byo kuranguza ibicuruzwa. Biganjemo abaranguza ibyo kurya n’ibyo kunywa. Umubyeyi umwe twaganiriye, yadusobanuriye ko amaze amezi atanu muri uyu mujyi kandi ko acuruza amazi yo kunywa n’imitobe akunguka.

Hari kandi abandi bacuruzi b’abanyamahanga nk’Abahinde nabo bakora ibikorwa byo kuranguza ibintu binyuranye.

Abandi baturage bo muri uyu mujyi barimo Umugabo w’imyaka 63 babwiye IGIHE ko babayeho mu buzima bwiza ugereranyije n’uko byari byifashe mu bihe byashize.

Ati “Ubu turi amahoro, twabohowe n’Abanyarwanda bakoresheje imbaraga, tukabona umutekano, tugasubira mu byacu. Abanyarwanda tubanye neza, bakomeje kutwubaka no kutubungabungira umutekano. Mu by’ukuri ubufasha turabubona, turashima cyane.’’

Yavuze ko mu gihe ibyihebe byateraga yahungiye Nampula, akaza kuhava asizeyo umugore we.

Mu buhamya bwe yavuze ko ubwo yasubiraga kumureba yabanje kwanga, amubaza uwamutumye kumureba.

Ati “Nagize umujinya, ndagaruka. Yari amaze imyaka igera kuri itatu. Niba nibuka neza, kuva mu 2021, mu Ugushyingo ni bwo yagiyeyo. Yaje ejo hashize, nagiye kumureba ngo mubaze niba yarashatse.’’

Uyu mugabo afite abana barimo n’abuzukuru biga mu mashuri kandi na bo baratekanye. Yavuze ko ubu ibyihebe batazi aho biherereye kuko nk’abaturage nta makuru y’impamo babifiteho.

Abdallah Ali uzwi ku izina rya “Matope’’ ni umucuruzi w’ibiribwa. Yabwiye IGIHE ko ubucuruzi bwe bugenda neza babikesha ubufasha bahawe n’Ingabo z’u Rwanda bwo kugarura umutekano.

Yagize ati “Tujya kurangura Nampula, tukagaruka hano. Tuva hano, twagera Awasse tugafata imodoka itujyana Macomia, aho tuva. Inshuro nyinshi tujyana n’abasirikare b’u Rwanda cyangwa aba Mozambique.’’

“Amahoro arahari, hano Palma turaryama ntacyo twikanga, ibikorwa byacu tubijyamo nta nkomyi, abana bacu bariga, tubona ubufasha, turashima cyane.’’

Yavuze ko mu bucuruzi bwabo, ufite amafaranga menshi yinjiza agatubutse bigendanye n’ibyo acuruza.

Uyu mucuruzi wari warahunze ibyihebe agana Nampula yavuze ko ubu atazi aho bibarizwa ariko icyo ashima ni uko agahenge kagarutse.

Ati “Twagarutse nyuma yo kumva amakuru ko Ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyihebe ndetse na Guverinoma yacu ikabiduhamiriza.’’

“Twasanze inzu zacu zarangijwe, hari abana banjye babiri bapfuye muri iyi ntambara.’’

Abdallah yasabye ko Ingabo z’u Rwanda zakomeza kubaba hafi no gukorana na bo by’igihe kirekire.

Ati “Twifuza ko bakomeza kudufasha, tugahuza imbaraga. Niba turi mu nzu turyamye, twe dukomeze kugira umutima wo gutuza no kumva hari abantu turi kumwe bo kudufasha.’’

Ismail Lichemba yashimye imikoranire hagati y’u Rwanda na Mozambique ariko agaragaza ko ashengurwa n’umwana we washimuswe akaba ataramubona.

Ati “Sinzi aho ari. Ndashima Imana ndetse ndasaba ko yakomeza kubaha imbaraga zo kubana natwe. Abanyarwanda bakomeze kudufata ukuboko.’’

Abaturage bo muri Cabo Delgado bahuriza ku kuba Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zaratumye bongera kugira icyizere cy’ubuzima nyuma yo guhashya ibyihebe byari bimaze igihe bibajujubya. Bamwe bamaze kwihangira imirimo ariko n’abatayifite bafite icyizere ko imbere ari heza.

Abakora ubucuruzi, babasha kujya kurangura hanze y'Umujyi wabo ariko baba baherekejwe n'Ingabo z'u Rwanda cyangwa iza Mozambique
Abakora ubucuruzi, babasha kujya kurangura hanze y'Umujyi wabo ariko baba baherekejwe n'Ingabo z'u Rwanda cyangwa iza Mozambique
Imitaka ikoreshwa n'abacuruza serivisi z'itumanaho uyisanga hirya no hino
Imitaka ikoreshwa n'abacuruza serivisi z'itumanaho uyisanga hirya no hino
Bamwe mu banyamahanga bakorera mu Mujyi wa Palma, basobanura ko Ingabo z'u Rwanda nizihava, nabo bazahita bagenda
Bamwe mu banyamahanga bakorera mu Mujyi wa Palma, basobanura ko Ingabo z'u Rwanda nizihava, nabo bazahita bagenda
Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zigiye kumara imyaka itatu muri iyi ntara ya Cabo Delgado
Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zigiye kumara imyaka itatu muri iyi ntara ya Cabo Delgado
Uyu aba afite indangururamajwi ahamagarira abantu kugura imyenda kuri 'poromosiyo'
Uyu aba afite indangururamajwi ahamagarira abantu kugura imyenda kuri 'poromosiyo'
Ubuzima bw'aba basore bwarahindutse kuva aho amahoro agarukiye bagatangira gucuruza inkweto
Ubuzima bw'aba basore bwarahindutse kuva aho amahoro agarukiye bagatangira gucuruza inkweto
Polisi y'u Rwanda iba igendagenda hose ibaza abaturage niba bameze neza
Polisi y'u Rwanda iba igendagenda hose ibaza abaturage niba bameze neza
Aba bari bavuye gugura ibikoresho byo kwifashisha mu bwubatsi bwabo
Aba bari bavuye gugura ibikoresho byo kwifashisha mu bwubatsi bwabo
Abasore benshi bo muri uyu mujyi bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto
Abasore benshi bo muri uyu mujyi bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto
Aho bacururiza filimi n'imiziki uhasanga cyane urubyiruko, ni narwo rukora aka kazi nk'uko bimeze mu bindi bihugu
Aho bacururiza filimi n'imiziki uhasanga cyane urubyiruko, ni narwo rukora aka kazi nk'uko bimeze mu bindi bihugu
Moto ni uburyo bumwe bwifashishwa mu ngendo, gusa ho nta mabwiriza akomeye ajyanye nazo ahari
Moto ni uburyo bumwe bwifashishwa mu ngendo, gusa ho nta mabwiriza akomeye ajyanye nazo ahari
Abapolisi b'u Rwanda bacunga umutekano hose muri uyu mujyi ijoro n'amanywa
Abapolisi b'u Rwanda bacunga umutekano hose muri uyu mujyi ijoro n'amanywa
Imodoka za Polisi y'u Rwanda ziba zibisikana hirya no hino zireba niba nta kibazo cy'umutekano muke abaturage bafite
Imodoka za Polisi y'u Rwanda ziba zibisikana hirya no hino zireba niba nta kibazo cy'umutekano muke abaturage bafite
Abaturage bafitiye icyizere Inzego z'umutekano z'u Rwanda ku buryo basobanura ko babayeho neza kurusha mbere
Abaturage bafitiye icyizere Inzego z'umutekano z'u Rwanda ku buryo basobanura ko babayeho neza kurusha mbere
Ingabo z'u Rwanda zisobanura ko muri Nyakanga 2021 aribwo isasu riheruka kuvuga mu Mujyi wa Palma
Ingabo z'u Rwanda zisobanura ko muri Nyakanga 2021 aribwo isasu riheruka kuvuga mu Mujyi wa Palma
Iyo hari ikibazo kibaye, abaturage bakikanga umuntu bakeka ko akorana n'ibyihebe, bafite nimero za Polisi y'u Rwanda ku buryo bahita bahamagara
Iyo hari ikibazo kibaye, abaturage bakikanga umuntu bakeka ko akorana n'ibyihebe, bafite nimero za Polisi y'u Rwanda ku buryo bahita bahamagara