Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, yagaragaje ko ubuhinzi bw’indabo bwungutse ku kigero cya 96.6% ndetse indabo zoherejwe mu mahanga ziyongeraho 58.6%.
Iri zamuka ry’umusaruro ryatewe n’uburyo isoko mpuzamahanga ryakomeje kwifuza umusaruro w’indabo. Ubu bushake bwakajije umurego mu bihe by’iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye, irimo nk’Umunsi w’Abakundana n’indi nk’iyo.
Bamwe mu bacuruzi b’indabo n’abazohereza hanze baganiriye na The New Times na bo bahamya ko bungutse, nubwo hashyizweho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zahungabanyije ibikorwa byari bisanzwe ari isoko ry’indabo mu Rwanda, birimo ibirori by’ubukwe.
Umuyobozi wa Bright Harvest ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo, Muganga Joseph, yagize ati “Ni ukuri iki gihembwe cy’ihinga cyari cyiza ugereranyije n’umwaka washize. Ubucuruzi bw’indabo bugendana n’ibihe, twe tubutangira guhera mu Gushyingo kugeza muri Gicurasi. Twarungutse cyane kurusha mu myaka ibiri ishize.”
Kwitonda Ephraim ukora mu kigo cya ‘Bella Flowers’, na we ahamya ko uyu mwaka wabaye mwiza ku bucuruzi bw’indabo ndetse ko muri sosiyete yabo bongereye n’ubuso bw’aho bazihinga bukava kuri hegitari 20 mu 2020 bukagera kuri 45 mu 2021.
Ubuhinzi bw’indabo ni kimwe mu bishobora kuzajya byinjiriza u Rwanda akayabo nyuma y’icyayi, ikawa, imbuto n’imboga.
Imibare ya NAEB igaragaza ko nibura 90% by’indabo zo mu Rwanda zoherezwa hanze zijya mu Buholandi, izindi zikajya mu Bufaransa, u Budage ndetse n’u Buyapani.
Raporo ku bucuruzi bw’indabo ku Isi [Global cut flowers market report 2021] igaragaza ko mu 2019, indabo zinjije miliyoni 42$, zikazaba zinjiza miliyari 57$ mu 2024.
U Buholandi ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza indabo nyinshi hanze, kigakurikirwa na Columbia, Équateur, Kenya na Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!