Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, aheruka kuvuga ko ‘abafite ubumuga bahawe ubufasha bakeneye bakora ibintu byinshi byiza nk’abatabufite’ abasabira kwitabwaho byihariye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda, bagaragaje ko usanga hari abana babufite ariko badafashwa uko bikwiye, ku buryo byabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Umwarimu mu kigo gitanga ubufasha bwihariye ku bana bafite ubumuga, HVP Gatagara, ishami rya Humura riri i Ndera, Nyirabanama Epiphanie, yavuze ko ubumuga bwo mu mutwe burimo ibyiciro byinshi, buri kimwe gikenera ubufasha bwihariye ariko hari aho bidakorwa bitewe n’ubumenyi buke.
Muri ubwo bumuga yavuzemo nk’ubugaragazwa no kudindira mu mikurire, ibibuza guhanahana amakuru no gusabana n’abandi n’ibituma umwana adatekereza cyangwa ngo asobanukiwe ibintu uko bikwiye.
Uyu mwarimu yavuze ko bakenera ubufasha butandukanye bitewe n’ubumuga bafite nko kugororwa no gukangura imyanya y’ibyiyumviro n’ibindi, byarangira bagashyirwa muri gahunda y’ishuri ijyanye n’ubushobozi bwo mu mutwe bafite bikaba byabafasha kuzagira icyo bigezaho.
Ati “Baba bagomba gukorerwa isuzuma, bakamenya icyiciro cy’ubumuga umwana afite bashobora kumuhitiramo amashuri kugira ngo bashobore guhabwa ibijyanye n’ikibazo cy’ubumuga afite.”
Mu by’ibanze bakenera harimo uburyo bwo kwiyitaho, gukangura ibyiyumviro, kwigishwa hifashishijwe amafoto, buri mwana akitabwaho intambwe ku ntambwe, agafashwa kuzibeshaho n’ibindi.
Ati “Umwana ufite ubumuga hari ibyo ashobora kwiga abyigiye ku bandi mu muryango ariko kuri abo bana (bafite ubwo mu mutwe) hari byinshi badashobora kwiga kuko badafite abo bareberaha.”
Ngo usanga badahabwa ubwo bufasha kubera ihezwa n’akato bakorerwa ntibabashe kugezwa mu mashuri afite abarimu babifitiye ubushobozi.
Umwarimu mu kigo gifasha abafite ubumuga, HR de la Miséricorde gikorera i Muhanga, Harindintwari Alexis, amaze imyaka 14 mu burezi bwihariye bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ariko yabutangiye yarize uburezi rusange.
Icyo gihe kubitaho kwari kubacunga ibyo bakora n’aho babikorera gusa kuko nta bundi bumenyi yari afite ariko nyuma yaje guhabwa amahugurwa yatanzwe n’ikigo cyitwa ‘Tubiteho’ hagati ya 2010 na 2014.
Ati “Twize uburyo bwo gufasha umwana akigera mu kigo, uko akorerwa isizuma ukamenya ubumuga afite, icyiciro yashyirwamo n’uko yafashwa bitewe n’ubushobozi bafite.”
Perezida w’umuryango Tubiteho, Mugabonake Gallican, yavuze ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe witaweho n’ubifitiye ubushobozi bimufasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Twatanze amahugurwa tugamije ko abana baje mu bigo bakirwa neza kandi bumvwe ko bafite ibyo bakeneye ariko guhezwa biganuke, kandi bagire uruhare nk’abandi bana b’iki gihugu.”
Byinshi mu bigo bifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo bifite abarimu babihuguriwe ariko ikibazo hari abadafashwa kubigana.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko umuntu umwe muri bane aba afite ibyago byo kugira ubumuga bwo mu mutwe naho abasaga miliyoni 450 ku isi bafite icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO