Muri kaminuza zahagarikiwe amashami harimo iya Gitwe yahagarikiwe amashami atatu arimo iryigisha ubuganga, irya laboratoire ndetse n’ishami ry’ubuforomo; hanyuma igahita isaba abanyeshuri kuba batashye.
Ihagarikwa ryaje rikurikira igenzura ryakozwe n’ikigo cyigenga ariko ibyashingiweho byari byemeranyijweho na kaminuza hamwe n’amashuri makuru; hasuzumwa ibijyanye n’ireme ry’uburezi.
Ibi byaje gutuma amashuri makuru na kaminuza icumi bihagarikirwa amashami cyangwa amasomo by’agateganyo. Hamwe abanyeshuri basabwe gutaha ahandi bahera mu kirere batazi icyo bakora.
Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo ivuga ko igiye gufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iki cyemezo ku buryo babona ahandi bajya kwiga. Iryo tangaro rigira riti “Abifuza gukomeza amasomo yabo mu yandi mashuri makuru yigisha ibijyanye n’ibyo bigaga, barasabwa gusura urubuga rwa HEC ari rwo www.hec.gov.rw, bakuzuza ifishi y’ubusabe (application form) kugira ngo Minisiteri y’Uburezi ishobore kubona amakuru y’ibanze azafasha mu kubaha ubufasha bushoboka. Iyi fishi izaba ishobora kuboneka ku rubuga rwa HEC guhera ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2017. “
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), Dr Mugisha Sebasaza Innocent, yabwiye IGIHE ko ubufasha Minisiteri izatanga buzagendera ku kurangira abanyeshuri ahandi bajya kwiga hagendewe ku masomo bari bamaze kurangiza n’amanota bagize.
Yagize ati “Ni ku banyeshuri babishaka, tuzabaha recommendations (ibyemezo) zijyanye n’amasomo bari bamaze kwiga n’amanota bari bafite hanyuma bashake ahandi bajya kwiga. Icyo tuzakora tuzareba tubabwire tuti ahandi hari aya masomo ni aha n’aha ku badashoboye kuba bategereza igihe amashami muri kaminuza bigagamo azafungurirwa.”
Amashuri makuru yahagarikiwe ibikorwa mu buryo bw’agateganyo ni :
– Rusizi International University ikorera i Rusizi
– Singhad Tehcnical Education Society(STES) ikorera Kicukiro
– Mahatma Ghandi University-Rwanda ikorera Gasabo
– Nile Source polythechnic of applied arts ikorera mu karere ka Huye
Amashuri yahagarikiwe by’agateganyo zimwe muri porogaramu z’amasomo yatangaga
– University of Technology and Arts of Byumba (UTAB) ikorera i Gicumbi
– Open University of Tanzania ikorera mu Karere ka Ngoma
– University of Gitwe ikorera mu Ruhango
– Jomo Ketta University of Agriculture and Technology ikorera muri Kicukiro
– Institut Catholique de Kabgayi (ICK) ikorera i Muhanga
– Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ikorera i Musanze



















TANGA IGITEKEREZO