00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubufatanye na Sosiyete Sivile, agashya mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 15 March 2015 saa 10:45
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) barategura ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzatangira tariki ya 18 Werurwe 2015, ku nshuro ya mbere bakaba aribwo bazifatanya na Sosiyete Sivile mu bikorwa muri uku kwezi.

Byitezwe ko iki gikorwa kizatangirira mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 werurwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko iki gikorwa kiba hagamijwe kwegereza ubuyobozi abaturage, aho bahurira hamwe bagakemura ibibazo baba bafite.

Yagize ati ’’Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza turateganya gufatanya na Sosiyete Sivile, imyanzuro 16 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu twari tumazemo iminsi izagenderwaho, kuko usanga hafi ya yose inarebana n’imiyoborere myiza.’’

Iyi gahunda yashyizweho mu rwego ryo gucyemura ibibazo by’abaturage hanareberwa umuti urambye, ibiba bitabonewe ibisubizo bisigirwa abayobozi b’utwo duce bakabicyemura vuba.

Ukwezi kw’imiyoberere kugiye kuba ku nshuro ya gatanu kuva kwatangira mu Rwanda mu 2011, kukaba kugaragaza umusaruro ufatika kuko aba ari umwanya mwiza abaturage baba babonye wo guhura n’abayobozi babo; iyi gahunda izaba inshuro ebyiri mu mwaka nk’uko byatangijwe umwaka ushize wa 2014.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages