Byitezwe ko iki gikorwa kizatangirira mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 werurwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko iki gikorwa kiba hagamijwe kwegereza ubuyobozi abaturage, aho bahurira hamwe bagakemura ibibazo baba bafite.
Yagize ati ’’Muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza turateganya gufatanya na Sosiyete Sivile, imyanzuro 16 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu twari tumazemo iminsi izagenderwaho, kuko usanga hafi ya yose inarebana n’imiyoborere myiza.’’
Iyi gahunda yashyizweho mu rwego ryo gucyemura ibibazo by’abaturage hanareberwa umuti urambye, ibiba bitabonewe ibisubizo bisigirwa abayobozi b’utwo duce bakabicyemura vuba.
Ukwezi kw’imiyoberere kugiye kuba ku nshuro ya gatanu kuva kwatangira mu Rwanda mu 2011, kukaba kugaragaza umusaruro ufatika kuko aba ari umwanya mwiza abaturage baba babonye wo guhura n’abayobozi babo; iyi gahunda izaba inshuro ebyiri mu mwaka nk’uko byatangijwe umwaka ushize wa 2014.



















TANGA IGITEKEREZO