Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu by’Afurika gusa yongera gushimangira ko ahazaza heza h’uyu mugabane hagomba gushingira ku bufatanye. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Ngarukamwaka ya 49 ya BAD iri kubera I Kigali kuva kuri uyu wa Mbere.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya BAD y’umwaka wa 2014, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Ali Bongo wa Gabon, Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida wa BAD Dr Donald Kaberuka n’abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye na BAD ibihugu by’Afurika byateye imbere ku buryo budashidikanywaho mu myaka 50 ishize, gusa avuga ko Afurika ikwiye gukomeza gutera imbere ikarenga urugero abandi bayikekera.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka ishize ibihugu byinshi byanyuze mu nzira itoroshye, kandi bikarenga bigatera imbere. Yibukije ko urugendo rw’iterambere rureba Abanyafurika ubwabo, yongeraho ko igihe habaho guseta ibirenge isi yagusiga.
Umukuru w’igihugu yavuze ko bigaragara ko ibihugu byose by’Afurika bigaragaza ishyaka ryo gutera intambwe igana imbere, bityo ngo igisigaye ni ukumenya ko urugamba rw’iterambere rukeneye ubufatanye.
Yagize ati: “Ubwacu ni twe dukwiye kwimenya kandi tukamenya ko dufatanyije twatera imbere tukarenga ibibazo. Igihugu kimwe nticyakwikura mu bibazo”.
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bukwiye kuba no mu guharanira amahoro hamaganwa amakimbirane na cyane ko amakimbirane ari mu gihugu kimwe cya Afurika, agira ingaruka ku Banyafurika bose.
Perezida wa BAD Dr Donald Kaberuka we yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo, inzego z’abikorera, amahuriro y’ibihugu n’ibindi byose bishobora gufasha ibihugu kuva mu bwigunge bw’ubukene.
Dr Kaberuka yavuze ko ubu BAD iri gutegura igenamigambi ry’igihe kirekire kuko mu bihe byashize Afurika yagezweho n’ingaruka zikomeye zo kudateganya, bityo akizera ko ibi ari byo bizafasha afurika mu kwigira bakareka gushingira ku nkunga z’Abagiraneza.
Yagize ati: “Ahazaza hashingiye ku mpuhwe z’abaterankunga nta ho hazatugeza”.
Mu izina rya BAD, Dr Kaberuka yashimiye cyane u Rwanda uburyo rukomeje gufata iya mbere mu iterambere, kabone n’ubwo rwahuye n’amateka akomeye ya Jenoside.
Yavuze ko Banki ayoboye izakomeza gufasha ibihugu byose mu kwiyubaka aho guheranwa n’amateka mabi yagiye aranga bimwe mu bihugu.
Ati: “Icyo tugamije si ugutinda cyane ku makimbirane yaranze amateka, ni ukuba ikiraro gikura abantu mu bibazo bagana ku bisubizo”.
Mushobora kureba andi mafoto y’umuhango wo gufungura iyi nama ku mugaragaro mukanze hano.
Foto: Faustin Nkurunziza, Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO