Ni urwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 14 bishwe muri Jenoside muri Komini zirimo iyahoze ari iya Murambi, Muhura, Gituza na Ngarama, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
Aganira na IGIHE, Gitifu w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achille Samson, yavuze ko ubwicanyi bwabereye muri aka gace ari indengakamere.
Yagize ati “Iyo witegereje usanga iyahoze ari Komini Murambi harabaye ubwicanyi bw’indengakamere. Iyo usomye amateka ubona ko Jenoside yabereye hano yagize ubukana cyane kubera uwahoze ari Burugumesitiri witwaga Gatete Jean Baptiste ufungiye Arusha, yari umuntu wateguye Jenoside mbere, mu bigaragara yatangiye gutoteza Abatutsi kera cyane.”
Hategekimana avuga ko Burugumesitiri Gatete wari ufite ijambo rikomeye yagiye yambura amasambu Abatutsi ku ngufu mu myaka ya 1990, akayaha abo yishakiye, abandi akabima ibyangombwa byagenerwaga umuturage.
Gatete ngo yaba ari na we mutegetsi wabaye uwa mbere mu gufunga abo Leta ya Habyarimana Juvénal yitaga ibyitso by’Inkotanyi, ndetse bamwe muri bo akabatwara mu cyobo kiri ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba kubicirayo, nyuma akabasukaho amakara akabatwika.
Urupfu rw’agashinyaguro Gatete n’Interahamwe za Murambi zishemo Abatutsi muri ibyo bihe, nibyo bituma Hategekimana ashimangira ko ibyabaye muri ako gace ari agahomamunwa.
Komini Murambi kandi bivugwa ko ariyo yari nini mu Rwanda, kuko yaheraga hafi y’ahitwa Rukara hafi na Kayonza, ikazamuka i Byumba, igakomeza Mutara na Kagitumba.
Muri aka gace haracyari ikibazo cy’aho imanza za Gacaca zitarangizwa kubera amikoro make y’abakatiwe, ariko ngo hakaba hari abakatiwe kwishyura imitungo batangiye kumvikana n’abo basahuye uburyo bajya babishyura mu kubakorera imirimo imwe n’imwe, gusa ngo itegeko rikazagena uko byakorwa neza.
Akarere ka Gatsibo kandi ngo karateganya kubaka mu buryo bugezweho Urwibutso rwa Kiziguro, kugira ngo habikwe neza amateka y’ibyabereye muri aka gace.
Urwibutso rwa Kiziguro rwubatse mu gace kahoze ari Komini Murambi, yayobowe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste mbere ya Jenoside. Gatete yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha.



















TANGA IGITEKEREZO