00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya budasanzwe bw’ababashije kugabanya ibiro birenga 20 mu mezi atatu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 July 2022 saa 06:42
Yasuwe :

Ntabwo ari ikintu cyoroshye kugabanya ibiro kuko ari ikintu gisaba ubwitange ndetse guhozaho, ingingo idakunze korohera abantu bafite umugambi wo kugabanya ibiro byabo.

Icyakora nubwo uru rugendo rutoroshye, hari ababashije kurushobora, barimo nka Gikundiro Deborah w’imyaka 23 wabashije kugabanya ibiro 20 mu gihe cy’amezi atatu gusa, na Kanzayire Eugenie nawe wabashije kugabanya ibiro birenga 20.

Aba bombi bari bahuriye ku kibazo cyo kugira umubyibuho ukabije, ushobora kuba intandaro y’indwara zikomeye ziganjemo indwara zitandura nka kanseri, diabetes, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima n’izindi zitandukanye.

Uru rugendo rw’aba bombi rwabashije gushoboka bitewe n’ubufatanye bagiranye na Slim & Fit, yabafashije gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kugena imirire ikwiriye, byose bigira uruhare mu kubafasha kugabanya ibiro.

Gikundiro yagize ati “Naje mfite ibiro 167 ariko mu mezi atatu maze gutakaza ibiro birenga 20. Mbere nahuraga n’imbogamizi yo kugenda nkumva ndiremereye ubwanjye, kandi nanasatiraga kuzarwara indwara zitandura nka diabète n’izindi.”

Yavuze ko ubu asigaye afite ubuzima bwiza, nubwo urugendo rwo kugabanya ibiro rukomeje.

Ati “Ubu numva ndi mu murongo mwiza wo kwirinda [indwara zitandura] kuko Slim & Fit yanyigishije kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri.”

Ku ruhande rwa Kanzayire Eugenie uzwi nka Shangazi, yavuze ko uretse kurwara indwara zitandura, umubyibuho ukabije ushobora no gutera ubukene.

Ati “Nafataga ‘regime’ ariko ntigire icyo imarira, ariko aho nziye muri Slim & Fit byamfashije gutakaza ibiro birenga 20 kandi urugendo rurakomeje. Ikindi, burya usibye kurwara indwara zitandura, bishobora no gutera ubukene kubera kudakora akazi neza, wirirwana ubunebwe, kandi ntiwatera imbere uri umunebwe cyangwa uremereye gukora biragorana.”

Kanzayire yavuze ko Slim & Fit yamufashije gukora akazi ke neza, ibituma umusaruro we wiyongera.

Slim & Fit ifasha abagore n’abakobwa bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, kugabanya ibiro kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Gikundiro Deborah w’imyaka 23 yabashije kugabanya ibiro 20 mu gihe cy’amezi atatu gusa
Kanzayire Eugenie yabashije kugabanya ibiro birenga 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages