Buri mwaka Jeanne warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yibuka inzirakarengane zayiguyemo, ariko kandi yibuka inshuti idasazwe yamurokoye we na musaza we. Bakaba bakomoka mu Karere ka Rwamagana ari na ho butuye.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi Jeanne yarafite imyaka 18, yahunze abicanyi ahetse musaza we Michel mu mugongo. Muri icyo gihe cy’akaga bari bihishe mu migano, bategereje urupfu.
Ubuhamya bwa Jeanne
“Abicanyi bari bitwaje intwaro zirimo imipanga, bari muri metero nkeya hafi y’aho twari twihishe. Ni bwo impiri yatungutse, ngira ubwoba Michel atangira kurira, ndabyibuka neza uko byagenze.
Iyo nzoka cyadukozeho uruziga mu mwinjiro w’urugano, irahagarara itangira kurabya indimi, ba bicanyi n’ubugome bwinshi bayibonye bariruka.
Bamwe muri bo bavuza induru, bavuga ngo ntimureba ko basa, inzoka ikiza indi. Mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo, Abatutsi bateshwaga agaciro n’Abahutu babita inzoka hamwe n’inyenzi.
Nyuma yo kugenda kw’abicanyi nasigaye numiwe! Twari tumeze nk’abapfuye; ni ko nakekaga. Muri iryo joro numvaga ko turi buribwe n’iyo mpiri, ariko icyo gikururanda cyahise kigenda cyishimye, ubutumwa bwakizanye burangirira aho.”
Uyu munsi urwo rugano ntirugihari, ariko Jeanne yibuka ya mpiri yarabyaga indimi imbere y’abicanyi bashakaga kumwicana na musaza we.
Jeanne agira ati "Ese icyo gikururuka cyari cyaretse ubugome bwacyo imbere y’ikinyabuzima? Oya kuri njye na yo yari yabaye umuntu kurusha abaduhigaga nk’abahiga inyamaswa.”
Jeanne na musaza we Michel barokotse bonyine mu muryango w’abana umunani. Abagize umuryango barimo na Se ubabyara baratemaguwe bajugunywa mu kiyaga cya Muhazi.
Nyuma y’imyaka icumi Jenoside yakorewe abatutsi irangiye Jeanne yatandukanye n’uwo bashakanye, kugira ngo ajye gutura hafi y’amatongo y’iwabo, abana n’abana be babiri b’abahungu hamwe na musaza we Michel.
Nk’uko byatangajwe n’abaturanyi be mu murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana aho yavukiye ari na ho atuye, bazi Jeanne nk’umugore woroye inka nziza, amata yazo arayagurisha ayandi akayatangira ubuntu ku baturanyi be. Avuga make, agira gahunda mu byo akora kandi ajya ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi buri wa kane, ariko na none akeneye abajyanama b’ubuzima bo kumuganiriza.
Ku nshuro ya 19 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ifite insanganyamatsiko igira iti ’’Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira’’, Jeanne yahaye inka umuturanyi we.
Jeanne ni umuhinzi-mworozi, afite intego y’uko abana be babiri baziga bakarangiza amashuri, ubu bamaze gutangira abanza, dore ko we Jenoside yatumye atiga, akaba yarize imyaka itandatu ibanza gusa.
Amakuru y’ubuhamya bwa Jeanne tuyakesha Syfia-Grands-Lacs.



















TANGA IGITEKEREZO