Nk’umwe mu banduye Virusi itera Sida, Muneza Sylvie avuga ko kwiyakira nyuma yo kumenya ko arwaye byagoranye cyane dore ko yanabimenye atinze ubwo yari asigaranye ibiro 12.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Muneza yavuze uko yamenye ko yanduye virusi itera Sida n’uko yifashe muri icyo gihe.
Yagize ati “Mu by’ukuri nabimenye mu 1998 icyo gihe nabanje kugira indwara nkanjya nkorora cyane bigera aho njya kwa muganga barangije bansangamo igituntu bamaze gusanga mfite igituntu bahita bampima bansangamo virusi itera Sida, mu by’ukuri icyo gihe kubyakira ntabwo byanyoroheye cyane ko nari nararembye cyane icyo gihe napimaga ibiro 12.”
Muneza icyo gihe wari ufite umwana w’umuhungu akimenya aya makuru ngo yashatse kwiyahura kugeza naho yagerageje no kwiyaka abari bamuherekeje kugira ngo yinage mu muhanda ariko imodoka zikamuhunga ntizimugonge.
Uyu mubyeyi avuga ko kwandura Sida bitari byoroshye muri icyo gihe kuko hari akato gakabije.
Ati “ingorane ya mbere nahuye nayo ni akato, nahawe akato mu baturanyi mpabwa akato mu muryango mbese mba ahongaho narihebye numva ko ubuzima bwandangiranye numvaga nta n’icyo maze mu bandi.”
Muneza avuga ko yaje gukuka umutima ubwo umwe mu baturanyi be nawe wari ufite agakoko gatera Sida yitabaga Imana.
Yagize ati “Hari akato gakabije cyane, aho nihebye cyane nanjye n’uko hari umuntu twari duturanye wari ukize afite amafaranga menshi cyane yaratumije imiti muri Uganda, umunsi imiti yamugereyeho ni nawo munsi yapfiriyeho icyo gihe nahise numva ko nanjye birangiye, gusa nkomeza gufata imiti y’igituntu neza nyuma nza koroherwa.”
Muri uru rugendo rutoroshye Muneza yaje kwiyakira ndetse aza kugenda yihuza n’abandi bari basangiye ikibazo maze mu 2003 batangiza Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2019 bwerekana ko ubwandu bw’Agakoko gatera Sida mu Rwanda buri kuri 3%.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.
Kugeza ubu Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) rugizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 120, bibumbiye mu mashyirahamwe asaga 912 yo hirya no hino mu gihugu, ugizwe kandi n’imiryango itegamiye kuri Leta y’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA igera kuri 15.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!