00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Nzirabatinyi wamaze imyaka 23 akoresha imibonano mpuzabitsina umugore we ku ngufu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 October 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Jean Bosco Nzirabatinyi wo mu Karere ka Huye atangaza yicuza imyaka 23 yamaze ahohotera umugore we, akagira inama abashakanye bagihohoterana kubireka kuko bibyara ingaruka mbi.

Uyu mugabo wo mu Murenge wa Gishamvu, yashakanye na Marianne Musabyimana mu 1989 atangira kumukorera ihohotera ririmo kumuvunisha mu mirimo yose, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’ibindi.

Mu buhamya batanze imbere y’imbaga y’abaturage, bagaragaje ibibi byo guhohoterana basaba buri wese kubigendera kure.

Musabyimana w’imyaka 49 y’amavuko yatangaje ko kuva yashakana na Nzirabatinyi w’imyaka 56 y’amavuko, yatangiye kujya amutegeka nk’umukozi wo mu rugo akanamukubita nkuhana umwana.

Musabyimana ati “Kuva mu1989 nashakanye n’uyu mugabo atangira kunyica nabi, mbura epfo na ruguru, nari umuntu ategeka dore ko yandushaga imyaka irindwi, akantegeka ngo isaha yose ashakiye ni ukuryama, byageze n’igihe nkajya kuryama ntanakarabye kubera amategeko ye”.

“Ubwo twakomeje kubana nabi nkakora imirimo yose njye nyine, we akajya kwinywera inzoga agataha yasinze ankubita ati ‘tujye kuryama’, kubera kwigura nkabyubahiriza ngo mbone aho ndara, nta mwenda yanguriraga ku buryo byageze aho nkajya mesa igitenge nkakiraza hejuru y’amashyiga kugira ngo cyume ejo nongere kucyambara”.

Nzirabatinyi nawe mu buhamya bwe yavuze ko yahohoteraga umugore bikageza naho amugerera ibyo guteka kuko atari yemerewe kwinjira mu cyumba bibikwamo.

Nzirabatinyi ati “Uburyo twabanaga byari ibibazo bitoroshye, kuko twabanaga mu nzu ifite ibyumba bine ariko hari icyumba atari yemerewe kugeramo ngo abe yafatamo nk’ibishyimbo byo guteka atari njyewe ubimugereye, nkamugerera ibyo ateka naba nagiye ngafunga icyo cyumba”.

Nyuma y’imyaka 23 ihohotera bararisezereye

Nyuma y’imyaka 23 uyu muryango wagize amahirwe yo kwigishwa n’umushinga wa Rwamrec ku bufatanye na Care International ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuva icyo gihe mu mwaka wa 2012 batangira kubana neza.

Musabyimana na Nzirabatinyi bavuga ko kuri ubu basigaye bafatanya imirimo yose ntawe uvunishije undi kandi ibyo guhohoterana babiretse, ahubwo basigaye bigisha abandi.

Nzirabatinyi ati “Aho twatangiye guhugurirwa muri 2012 naretse kumuhohotera muha uburenganizira bwose, muha urufunguzo rw’icyo cyumba, imirimo yose dutangira kuyifatanya, twamara guhinga ari gutera njyewe nkaba nshaka ubwatsi bw’inka, niba ari gukora isuku nanjye nkaba nteka ibiryo, mbese ibintu byose turabifatanya kuko niyo ngiye kunywa agacupa turajyana tugasangira”.

Ibyishimo bivanze no kwicuza kuri uyu muryango

Musabyimana na Nzirabatinyi bavuga ko bishimira uko babanye muri iki gihe kubera umutuzo n’iterambere biri mu rugo rwabo ariko bakicuza igihe bataye bahohoterana.

Nzirabatinyi avuga ko nyuma yo kureka guhohotera umugore we bagiye inama bayoboka ibikorwa by’iterambere ku buryo ubu bubatse inzu nziza irimo sima, bafite amazi mu rugo, bafite inka n’amatungo magufi n’indi mitungo.

Musabyimana w’imyaka 49 y’amavuko avuga ko yumva yishimiye ubuzima abayemo muri iki gihe kuko atagihohoterwa kandi we n’umugabo we ikibashishikaje ari ukwiteza imbere no kurera neza abana batanu babyaranye.

Umuyobozi muri Rwamurec ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko bishimira uburyo ibyo bakora bitanga umusaruro, akemeza ko bizakomeza ihohotera rigacika burundu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gishamvu buvuga ko mu myaka yashize hagaragara ingo nyinshi zifite abashakanye bahohoterana ariko kuri ubu zigenda zigabanyuka bitewe n’inyigisho zitangwa.

Muri uyu murenge hagaragara itsinda rigizwe n’imiryango 44 y’abagore n’abagabo bahoze bahohoterana ariko nyuma yo kwigishwa bakaza kubireka, kuri ubu bakaba bafite ingo ntangarugero mu kubana neza.

Muri iryo tsinda bakoreramo ibikorwa by’iterambere birimo n’iby’ubukorokori.

Abari bafite ingo zihohoterana berekana ibikorwa by'ubukorikori basigaye bakorera mu itsinda bahuriyemo
Nzirabatinya na Musabyimana batanga ubuhamya bw'uko urugo rwabo rwahoragamo amakimbirane n'intonganya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages