Ni ubuhamya yatanze kuri uyu wa Gatatu ubwo muri CHUB bibukaga Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside.
Uwo mubyeyi w’imyaka 59 y’amavuko yavuze ko yatangiye kuhakora mu 1981 asanga mu bakoraga umwuga wo kuvura harimo amacakubiri n’ivangura riheza Abatutsi.
Yasobanuye ko byaje gukomera mu 1994 ubwo ubwicanyi bwakazaga umurego bityo we na bagenzi be batangira kwihishahisha mu bitaro kuko bari ku rutonde rw’abahigwaga.
Ati “Twarihishahishe tubura aho tugana ariko kuko Imana yari ikiturinze dupfa kwihisha aho bari biciye mugenzi wacu witwaga Claude.”
Yakomeje atanga ubuhamya avuga mu mazina bamwe mu baganga babafashaga bakabahisha n’abandi babirukanaga igihe babaga babageze iruhande.
Yavuze ko ku bitaro aho bari bihishe hari huzuyemo abasirikari birirwaga babahiga barebeye kuri lisiti bari bafite.
Nyuma y’igihe kirekire yaje gusohoka mu bitaro ahungira ku mubyeyi yigeze guha serivisi nziza.
Ati “Mbonereho kubwira abaganga, muzabanire neza abarwayi; umugore wampishe naramufashije namubyaje abana batanu. Ubwo yazaga kwa muganga yarampamagaraga nkamwitaho; niwe watumye mbaho nkaba mpagaze hano.”
Umubyeyi yakomeje kwihisha kugeza igihe Inkotanyi zibagezeho zitangira kumwitaho ahabwa ubuvuzi kuko yari ameze nabi.
Senateri Laurent Nkusi na we ufite abo mu muryango we biciwe kuri CHUB muri jenoside, yavuze ko kuba hari abaganga bari bashinzwe kuvura ariko bagatatira indahiro barahiye bakishora mu bwicanyi, biteye isoni n’agahinda ariko bikwiye kuba isomo rikomeye ku bakora uwo mwuga muri iki gihe.
Ati “Biduhe isomo ry’icyo twakora kugira ngo ibintu byabereye hano bitazongera kubaho ukundi.”
Bamwe mu batanga serivisi z’ubuzima kuri CHUB bavuze ko biyemeje kunga ubumwe no gutanga serivisi nziza birinda amacakubiri n’ivangura.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yavuze ko usibye kwibuka bakora n’ibindi bikorwa bigamije gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Ati “Mu rwego rwo kugarura ya sura nziza twatakaje nk’ibitaro bya Kaminuza, twiyemeje ko buri mwaka tuzajya tugira uruhare mu gufasha cyane cyane abacitse ku icumu batishoboye.”
Imibare intangwa n’ibi bitaro igaragaza ko mu gihe cya Jenoside hiciwe abantu barenga 200, ariko kugeza ubu abamaze kumenyekana amazina barenga 100.



















TANGA IGITEKEREZO