Uyu mubyeyi umaze hafi umwaka avuye mu buraya avuga ko mu bana batandatu bavukanaga ari we nyina yafata nabi bidasanzwe, akamuhoza ku nkeke amukubita buri munsi ndetse rimwe na rimwe akamuraza hanze.
Agize imyaka icyenda yaje kumucika ajya kuba kwa mukuru we naho ntiyahatinda ahubwo ajya gukora akazi ko mu rugo yanga gukomeza kwishingikiriza ku muryango. Yarakoze ariko batangira kumwambura arakareka asubira kwa mukuru we afite imyaka 14.
Yakomeje agira ati “Nkihagera mukuru wanjye yahise anshyingira umugabo ntazi, ntakunda. Nabanye na we aza kubona ko nzamucika nkasubira mu kazi ko mu rugo, ahita anjyana iwabo i Cyangugu akamfata nabi kuko yari abizi ko nta mukunda kandi ntigeze mukunda.”
“Sinari nzi guhinga, najyaga guhinga nabikora nabi nkakubitwa, nataha nkakubitwa, nta jambo nagiraga. Igihe cyarageze tugaruka i Kigali, ngaruka ntwite ariko n’ubundi bikomeza gutyo.”
Mukasine avuga ko kwihangana byamunaniye akamuhunga agasubira iwabo avuga ati “N’ubundi byose ni ugukubitwa ariko nibura nzajye nkubitwa na mama wambyaye aho gukubitwa n’umugabo ntakunda.”
Yasubiye iwabo yarabyaye ariko urwango nyina yari umufitiye asanga ruracyari rubisi arongera aragenda ariko noneho amusigira umwana, asubira gukora akazi ko mu rugo.
Muri icyo gihe yaje guhura n’undi mugabo wari waratandukanye n’umugore we, amwereka ko amukunda ndetse amusaba kumubera umugore arabyemera barabana ajyana n’umwana we ariko babana batipimishije amwanduza agakoko gatera SIDA.
Urugo rwabo na rwo rwabaye rubi, kuko uwo mugabo yakomeje gucudika n’umugore we wa mbere bari bafitanye abana babiri, atangira gufata nabi Mukasine kugeza ubwo kwihangana byamunaniye akajya kwikodeshereza n’umwana we ariko agenda ajyanye n’abakozi bamukoreraga mu rugo.
Uko yinjiye mu buraya
Avuga uko yinjiye mu buraya yagize ati “Nageze muri ‘ghetto’ ukwezi kwa mbere wa mugabo arakunyishyurira, ukwa kabiri ndimenya. Abakozi banjye bakajya gukora uburaya ariko ntabizi. Baraje barambwira bati 'uzajya uhora wicwa n’inzara n’umwana wawe yicwe n’inzara?' Ngwino tukwereke aho ujya gukura amafaranga.”
“Twagiye aho bita kuri 'agence' twinjira muri kabyiniro, abagabo barankunda. Icyo gihe ijoro rya mbere naryamanye n’abagabo batandatu. Abakozi banjye nibo bacaga ibiciro kuko sinari nzi uko umuntu yigurisha ngo avuge ngo urampa aya.”
Kuva ubwo atangira umwuga w’uburaya, abubamo igihe kirekire ageraho aba nk’icyihebe ubuzima arabwanga atangira kunywa urumogi, abatwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga, kugeza ubwo agerageza kwiyahura inshuro ebyiri ariko ntibyamuhira.
Nyuma yaje guhura n’umuryango ufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge, Purpose Rwanda, umufasha gutura agahinda yari afite k’umuryango mubi watumye abaho ubuzima bushaririye, afashwa guhindura imyumvire, yumva ko yabaho adakoze uburaya, aza kubuvamo, ibiyobyabwenge arabireka, ubu Ni umwe mu bafasha abandi guhinduka.
Ati “Mbere sinari gufata isuka ngo nge gukora ikiraka, nta nubwo nari kumesa imyenda ngo mbishobore ariko ubu ngubu mfata isuka nkakora isuku ku minara, ndi umukangurambaga w’urungano, mu matsinda ya Purpose Rwanda nshinzwe guhindura abantu.”
“Ndi n’umukangurambaga ku kigo nderabuzima cya Avega, aho nkangurira abantu guhinduka birinda gukwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.”
Mukasine ubu ni umubyeyi wishimye ubasha kwiyishyurira inzu mu mafaranga yakoreye atakuye mu buraya ndetse akishyurira umwana we amafaranga y’ishuri.





Ibitekerezo 0