00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya: Kunenwa ku banyarwanda bafungirwa muri gereza zo muri Uganda

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 18 December 2019 saa 07:38
Yasuwe :

Kunenwa n’abagororwa bagenzi babo, kudahabwa amafunguro no gukoreshwa imirimo ivunanye, ni bimwe mu bikorerwa abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bazizwa inkomoko yabo.

Abandi batandatu bajugunywe ku mupaka wa Cyanika kuri uyu wa Kane nyuma y’igihe kinini bari muri Gereza zitandukanye za Uganda.

Biyongereye ku bandi 99 bamaze kujugunwa ku mipaka y’u Rwanda na Uganda kuva muri Nzeri uyu mwaka ubwo Inama ya Kigali yiga ku kibazo bya Uganda n’u Rwanda yaba. Ni mu gihe kuva uyu mwaka watangira abajugunywe ku mipaka ari 588.

Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igihe bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.

Ngarukiyintwari Jean de Dieu w’imyaka 43 akomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyababa. Yagiye muri Uganda mu 2017 ashaka akazi, hanyuma agezeyo afatirwa mu Karere ka Kisoro arafungwa. Yafunguwe kuri uyu wa Gatatu amaze umwaka muri Gereza.

Mu buhamya bwe, yavuze ko yatotejwe bikomeye mu minsi yose yamaze afunzwe azizwa kuba Umunyarwanda.

Ati “Maze umwaka mfungiwe muri Uganda muri Gereza ya Kisoro, ubu mfunguwe mvuye mu ya Kabare. Kuba uri umunyarwanda muri gereza uranenwa, ntiwakogera mu ibase Umunya- Uganda yogeyemo ngo nta munyarwanda woganye nabo.”

“Kurya iyo batararangiza kwarurira Abanya-Uganda, umunyarwanda ntabona ibiryo, twaryaga ibisagutse abenshi bakaburara, imirimo ivunanye idasigana n’inkoni nibyo umunyarwanda agenerwa.”

Abarekuwe batandatu barimo umukobwa w’imyaka 16 uvuga ko yari yagiye muri Uganda gusura nyina wabo, yari amaze icyumweru afunzwe afatwa ari mu muhanda atembera ku manwa y’ihangu.

Hakizimana Ildephonse we wo mu Karere ka Musanze yari amaze icyumweru afunzwe, yafatiwe muri Uganda yagiye gupagasa afatwa amazeyo iminsi ibiri.

Mu cyumweru yari amaze muri gereza, yarekuwe atanze miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amashilingi.

Ati “Muri Gereza uratambuka bati ikinyarwanda kirahise, bati uwabica mugashiraho, mbese tuba dufite ubwoba ko wanahasiga ubuzima, iyo tugiye mu mirimo umunyarwanda ni we ubanza imbere mu guhinga imishike, kwikorera ibiti binini, amabuye manini, ibi byose tukabikorana inzara n’inkoni zidasigaye.”

Ingingo y’abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungwa bazira amaherere, ni imwe mu zaganiriwe mu biganiro byahurije i Kampala intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda gusa biza kurangira nta mwanzuro ubonetse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko hakiri ibikibangamiye Abanyarwanda muri Uganda ndetse umutekano wabo utizewe.

Ati ‘‘Turacyaganira kuri iki kibazo cy’Abanyarwanda bashimutwa ndetse mu gihe tuzaba twagize ibyo twemeranyaho, ingendo zizasubukurwa. Niba ufite abantu bajugunywa ku mupaka, ntitwavuga ko bizamura ubucuruzi. Abantu ntibakorera ishoramari muri Uganda kuko batabwa muri yombi.’’

U Rwanda rukomeje kugira inama abaturage barwo kureka gukorera ingendo za hato na hato muri Uganda kugira ngo badahurirayo n’ibibazo nk’ibyo aba bahuye nabyo.

Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda bagaruwe mu gihugu kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages