00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya: Urwibutso rwa Kizito Mihigo kuri se wishwe muri Jenoside n’uko yambuwe imyenda ahunga (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 11 April 2019 saa 11:37
Yasuwe :

Kizito Mihigo ni umwe mu bahanzi babaye ikimenyabose mu Rwanda, ariko ufite amateka ashaririye kimwe na benshi mu Banyarwanda. Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yayiburiyemo abo mu muryango we by’umwihariko se yakundaga by’agahebuzo.

Umubyeyi wa Kizito Mihigo yitwaga Buguzi Augustin. Ni we akomoraho impano y’ubuhanzi kuko yari asanzwe aririmbisha muri Kiliziya i Kibeho. Na magingo aya, Kizito arakibuka agakoni se yakoreshaga ari kuyobora korali. Yishwe azizwa ubusa, umwana we wari ufite imyaka 13 abana n’agahinda gakomeye.

Kizito abitse urwibutso rukomeye kuri se wari umwarimu urangwa n’isuku akaba n’umuntu wamuteraga ingabo mu bitugu muri byose. Avuga ko ari umuntu utaragiraga uburakari.

Nyuma ya Jenoside, Kizito yahuye n’ibihe bikomeye ku buryo yagowe no kwakira ibyabaye mu Rwanda gusa yaje kwiremamo imbaraga zamushoboje kujya gushaka abagize uruhare mu rupfu rw’umubyeyi we abona kongera kugira imbaraga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi wamamaye mu kuririmba indirimbo z’urukundo n’amahoro, yavuye imuzi amateka ye asharira n’uko yabashije gukira ibikomere kubera ubuhanzi.

Yagiriye inama kandi urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange, ko kimwe mu by’ibanze bakwiye gukenyereraho ari imbabazi n’urukundo kuko aribyo bishoboza muntu kugera kuri byinshi.

Ikiganiro kirambuye Kizito yagiranye na IGIHE

IGIHE: Umaze igihe kinini uririmba ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, utekereza ko mu myaka 25 ishize ari iki abanyarwanda bamaze kugeraho?

Kizito: Iyo urebye uburyo abantu bari babanye mu 1995 Jenoside ikirangira, nari mu Rwanda mfite imyaka 13, ubona intambwe ikomeye yatewe. Ikintu cyo kwishishanya mu banyarwanda cyaragabanutse, abanyarwanda bari mu gihugu bose babanye mu mutekano, abantu baranashyingiranwa batitaye ku by’amoko.

Twavuga ko turi gusubira mu mubano w’abanyarwanda utarangwamo ikintu cy’amacakubiri. Sinavuga ngo urugendo twarugeze ku mpera ariko hari icyiza cyane mu rubyiruko rwakuze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu cyo kumva ko ari abanyarwanda mbere yo kuba Abahutu n’Abatutsi ni ukuri, ni ikintu gihari kandi cyiza.

Kugira ngo bigerweho byarakorewe, byasabye ko abantu babigiramo uruhare cyane ubuyobozi bw’igihugu.

Ikindi cyo kwishimira ni uburyo abantu ku giti cyabo bateye intambwe ugasanga umuntu yapfushije abantu barashira, ariko ntibimubuze kongera kwiyubaka.

Ugasanga yagize ikintu cyo kwigira, yarenze akababaro yatewe na Jenoside ariko akagira umurava, abiga bakarangiza bakaminuza, abantu bakagira imishinga yo kwiteza imbere igakunda ndetse bakagira uruhare mu guteza imbere igihugu.

Abacitse ku icumu ubu nta hantu utabasanga mu nzego zose muri iki gihugu cyacu mu kugerageza kongera kucyubaka nabo bihereyeho. Ni nabyo mvuga muri iyi ndirimbo nshya yitwa ‘Kubabarira Ntibivuga kwibagirwa’. Kwibuka rero iryo jambo naritinzeho mu ndirimbo yitwa ‘Abarinzi b’Amateka’ nerekana uburyo amateka ari yo musingi, nkerekana ko twese dukwiye kugira uruhare mu kuyasigasira no kuyarinda.

Nashakaga kwerekana uruhare rwa buri Munyarwanda mu guha agaciro amateka yacu, yaba meza cyangwa mabi, tukanayarinda abayapfobya.

Twiyubaka rero naje kurigarukaho ku ndirimbo yitwa ‘Kubabarira Ntibivuga kwibagirwa’ mvuga uburyo abacitse ku icumu bitoje kubabarira, bituma bashobora kurenga akababaro kabo bagera no kuri byinshi.

IGIHE: Ni iki gihora kikugarukamo mu rugendo rwawe nyuma ya Jenoside?

Kizito: Kimwe n’abandi bacitse ku icumu, iyo ngeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside amashusho ya mbere anzamo ni ay’abantu nacaga hejuru bapfuye.

Ndibuka ubwo twari tuvuye i Karama hari Komini Runyinya niho twagiye tuvuye i Kibeho, Papa we yaguye aho i Kibeho, tuhamara ibyumweru bibiri, abayobozi baza kutubeshya ko ngo byarangiye dushatse twasubira mu ngo zacu, ariko nyuma y’ibyo byumweru bibiri tuza guterwa n’inzego zose z’umutekano z’icyo gihe n’abaturage b’Interahamwe, baturasa amasaha menshi.

Ndibuka ko twatangiye kumva amasasu saa sita umuceri padiri yahaga impunzi uhiye, kugeza mu ma saa cyenda n’igice. Dusohotse aho abarokotse bake cyane (twari abantu ibihumbi ariko twahavuye turi nk’ijana na mirongo).

Ishusho rero ingarukamo ni uburyo twagendaga dusimbuka imirambo y’abantu bapfuye kandi twabanaga muri icyo kigo, ugasanga umuntu arakubwiye ati ‘genda neza utankandangira’ kandi wari uzi neza ko ari umurambo wahindukira ugasanga ni umuntu ariko utagira amaguru cyangwa se baciye ukuboko.

Hari n’ibindi nk’uburyo nageze aho nkatandukana n’ababyeyi banjye mu nzira tujya i Burundi bikaba ngombwa ko ngenda mbunda mu bihuru njye nyine, uburyo Interahamwe zantangiriye mu nzira zikanyambura imyenda yose ngasigarana agakabutura k’imbere kameze nk’ikariso nari nagondetse. Inzira y’umusaraba yose ndayibuka cyane ko biriya bice nkunda kubinyuramo ngiye i Kibeho.

Kizito Mihigo asanga abanyarwanda bakwiye gukomeza gukomera ku ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge, uwagize uruhare muri Jenoside agasaba imbabazi ndetse n'uwabuze abe akagira ubutwari bwo kubabarira

IGIHE: Wakuye he imbaraga zo kumva umutima wawe ubohotse ku buryo wababarira umuntu wakugiriye nabi?

Kizito: Nanjye njya ntekereza ahantu navanye ubushake mbere na mbere bwo kwishyiramo ko imbabazi zishoboka. Kuko ibi byose tuvuga bisaba ubushake kabone nubwo kubabarira tuvuga ko ari inema y’Imana nk’abakirisitu kuko ntabwo ari imbaraga za muntu ariko muntu nawe afite uruhare rwe mu kugira ubushake kuko Imana ntabwo yaza ngo igutsindagiremo inema zayo.

Njye nkura nagize amahirwe yo kunyura mu mashuri y’abihaye Imana no kumenya ukwemera kwa gikirisitu nanavukiyemo. Ubundi ubukirisitu bwose aho buva bukagera bushingiye ku rukundo rubabarira.

Ngira ngo niryo pfundo rya gikirisitu ku buryo rero, ubwo butumwa kubwumva kenshi bwatumye mvuga nti ‘uwagerageza’.

Rwose ntakubeshye nkeka ko ubushake bwo gukora urugendo rwo kubabarira no kwiyunga biva mu kwemera kwa gikirisitu. Kuko iyo ntaza kuba ndi umukirisitu ngo nsenge mvuga ngo Mana mperekeza kugira ngo nanjye ngire amahoro y’umutima mbere na mbere. Icyo kiganiro iyo kitabaho ntabwo nari gutera intambwe.

Nkeka ko mu kwemera kwanjye ari ho hava ubushake n’imbaraga zituma umuntu akomeza muri urwo rugendo rutajya runarangira, kuko inshinga yitwa kubabarira sinjya nyitondagura mu mpitagihe ngo mbe navuga ngo ‘narababariye’.

Mba numva naba niraririye kuko umutima uhora woroshye ku kintu cyose gishobora kuba kabone nubwo yaba ari cya kintu kigeze kuba kigahita ariko iyo umuntu wakigizemo uruhare akiri aho umuntu aba agomba guhora yiteguye guhangana mu buryo bw’urukundo n’ibindi byaba byose.

Kubabarira rero kuri njye ni urugendo rugikomeza, ruvugururwa, umuntu adashobora gukora inshuro imwe.

IGIHE: Ni gute ibihangano byawe byagufashije kubohoka mu mutima?

Kizito: Iyo turimo turirimba uba wumva ari nko kurira. Iyo urira rero burya uraruhuka. Nko mu cyunamo usanga barira ukabona koko biranabafashije, hakaba n’abandi ariko bataka bitewe n’akababaro k’ibyo bibutse kubera ihungabana runaka.

Kuririmba bimera nko gusohora amarangamutima yari mu mutima wawe. Mbere y’uko abandi baryoherwa cyangwa baruhurwa n’iyo ndirimbo ni wowe bigirira akamaro mbere na mbere, ku buryo nanjye kuva natangira kuririmba indirimbo zo kwibuka mu 2006 narushijeho kubohoka ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda. Muzika yabaye nk’umuti womora umutima wanjye ariko udasize n’abawumva.

IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yagukuye ku rwego rumwe rw’imitekerereze ikagushyira ku rundi?

Kizito: Indirimbo nahimbye yankoze ku mutima cyane nkananirwa no kuyirangiza ni iyitwa ‘Iteme’. Hari mu 2010 nari ngiye kuza kwibuka nicaye mu Bubiligi ndavuga nti ‘ubutumwa nzashyira abanyarwanda muri iyi minsi ni ubuhe’? Icyo gihe nari meze neza cyane mu bijyanye n’ukwemera.

Indirimbo yanjye ifite iminota 20, narayandikaga nkumva ntirangira, kuko yari irimo ubuhamya bukomeye bushingiye ku kwemera kandi bumvuye ku mutima, ku buryo n’ahantu hose nagiye nyiririmba abantu bavugaga bati ‘ubutumwa burakomeye.’ Ni indirimbo ya gikirisitu irimo nk’isengesho rya François D’Assise.

Ni indirimbo irimo ukwemera gukomeye cyane ariko n’andi magambo agenda yerekana ko n’ubwo twahuye n’ibyago by’agashinyaguro, n’ubwo abantu batwise u Rwanda rw’abicanyi ariko tuzabatungura tunabereke ko turi u Rwanda rw’abanyembabazi.

IGIHE: Hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wawe wigeze aza kugusaba imbabazi amaso ku yandi?

Kizito: Ni njye washatse benshi bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa papa wanjye, nagiye mbegera kandi bamwe bakagaragaza ubushake bwo kwihana.

Ntawe uvuga ngo naramwishe, akenshi ubuhamya abagize uruhare muri Jenoside batanga kuri Jenoside usanga butuzuye cyangwa butarimo umucyo cyane ariko numvaga nshaka ikintu cyo guca bugufi no kwihana ku buryo njye ntabwo nigeze ntegereza ko abantu baza kunsaba imbabazi.

Numvaga atari ngombwa, numvaga ihame ryo kubabarira ari ukugirira neza nyir’ukubabarira, ukamuha amahoro mu mutima ariko bidakuyeho inshingano zo kumuba iruhande. Byaba na byiza uwo yababariye akava ibuzimu akagaruka ibuntu.

Njye rero ntabwo nigeze ntegereza ko abantu banshaka ahubwo narabashatse turahura binamfasha gukomeza imbere, kwemera muri njye ko kubana bishoboka muri uri Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha Kizito Mihigo (uri mu ruziga) yari afite imyaka irindwi y'amavuko agaragiye abageni bari basezeranye. Se (wambaye ikoti rya kaki uri mu ruziga) nawe yari ahari

IGIHE: Abo bantu bagize uruhare mu rupfu rwa papa wawe ni iki bakubwiye?

Kizito: Abantu batandukanye nahuye nabo bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Kibeho bishe na papa wanjye, bamwe bemeraga ko babigizemo uruhare, bakanicuza. Bamwe baranafuzwe bararekurwa. Bagaragazaga ubushake bwo kwicuza ariko kugeza ubu ntawe ndumva umbwira ngo ‘ninjye wamwishe’.

Icyo numvaga nkeneye ni ugutera intambwe zigera kuri abo bantu, kumva niba nabo bafite ubushake bwo kugaruka mu murongo muzima.

IGIHE: Kuba nta muntu urakubwira ko yabigizemo uruhare ntibigushyira mu cyeragati?

Kizito: Kuba nta muntu uraza kumbwira ngo yishe iwacu ku giti cye, ntabwo mbiha agaciro cyane. Ni amakuru yaba afite akamaro ariko igihe ataraboneka ntabwo byambuza gukomeza urugendo rwanjye.

Numva kubabarira bidakwiye gutegereza gusaba imbabazi kuko bishobora kudukerereza, ariko bikwiye kujyana no gukangurira uwahemutse kwihana, kwicuza no gusaba imbabazi.

Ni ikintu twese dufitemo inshingano ariko ntawe utegereza undi. Buri wese agomba kugikora ku nyungu ze, ku gukira kwe. Twagira Imana buri wese agakora uruhare rwe neza.

IGIHE: Hari abandi bakiri na bato bafite imyaka nka 25 bashobora kuba batazi abishe ababyeyi babo, ni iki wababwira cyabafasha gukomeza kwiyubaka?

Kizito: Ababyeyi bacu n’abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, njye nk’umukirisitu nemera ko bari aheza kurusha aho turi, nemera ko banadusabira.

Iyo umuntu yitabye Imana ako kanya birababaza ariko ukwemera kwacu kw’abakirisitu gukwiye gutuma twumva ko tukiri mu rugendo kandi bo nk’abantu bazize ubusa barakiriwe.

Numva ubutumwa naha urubyiruko rw’iki gihe, ‘mwihanganyikishwa n’ababyeyi n’abavandimwe bacu kuko aho bari Imana ibafashe neza nta kibazo’, ahubwo twe nitugere ikirenge mu cyabo kugira ngo tutazakorwa n’isoni ugasanga umurage baduhaye udupfiriye ubusa.

IGIHE: Ni ryari muri iyi myaka 25 wumvise mu mutima ucitse intege?

Kizito: Kuva 1994 kugera muri 2004, nta mbaraga nabaga mfite. Nyuma y’icyo gihe natangiye kumva imbaraga zimbanye nyinshi zijyanye no kuba naterwa ishema no kwitwa umunyarwanda. Nabashije kumva ko n’ubwo dufite urugendo runini rwo gukora dufite n’ubuhamya bwiza cyane bwo gutanga.

IGIHE: Ni iki wibukira ku mubyeyi wawe?

Kizito: Papa yari umuntu wakundaga cyane kuganira n’abana abasetsa. Njye nakundaga kugira amakosa yo kuzerera nkiri umwana nkajya kurara kwa mama wacu bambwiye bati ‘ugende ugaruke’ nkarara yo nganira na babyara banjye, naza nkasanga mama yarakaye cyane ariko papa akibihinduramo urwenya. Ati ‘ese wa mwana we ko utangiye kuzerera hakiri kare bizagenda bite?’ ugasanga abihinduyemo urwenya tugaseka, nkahita numva ndarinzwe kuko papa atarakaye cyane nkumva ko ntacyo bakintwaye.

Ikindi kintu mwibukiraho ni urukundo rwe rwa muzika. Nakuze ari umuntu uririmbisha korali muri kiliziya i Kibeho. Ndabyibuka rwose atera igipimo, aririmba ububabare bwa Yezu, ayo yose ni amashusho ansigaramo. Ariko hari n’ibindi bisanzwe, ukuntu yabyukaga kare, ukuntu yahanaguraga igare rye, yari afite igare rya mutana ritajya ryandura kandi urabona iwacu nta kaburimbo yahabaga, ariko Papa yari azwiho isuku yaba ari ku rwego rw’imyambarire n’igare rye, yari umuntu utuje cyane.

IGIHE: Ni uwuhe muhigo uvuga uti ndashaka kwesa bijyanye n’izina ryawe?

Kizito: Ngerageza kugira ngo ubuhanzi bwanjye bugire ahantu bugeza abantu. Ubundi ni byo mba nifuza.

Kizito Mihigo yavuze ko muzika yamufashije gukira ibikomere by'amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo

IGIHE: Ni ubuhe butumwa waha abanyarwanda muri ibi bihe turi kwibuka ku nshuro ya 25?

Kizito: Ndabanza mbwire abanyarwanda bose ko turi kumwe. Ntabwo nari mperutse kuririmba indirimbo zo kwibuka, nagira ngo mbabwire ko turi kumwe 100% muri uru rugendo rwo kwibuka twiyubaka. Inganzo yanjye niwo musanzu wanjye.

Icya kabiri mbwira abantu ni uko dukwiye gushimira abacitse ku icumu ubutwari bagize muri iyi myaka. Ni abantu bikoreye umuzigo uremereye cyane ku mutima no mu mutwe ariko ntiwababuza gutera intambwe, ntiwababuza gufatanya n’abandi kwiyubakira u Rwanda.

Icya gatatu, urugendo turimo cyane mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buri wese akwiye kurugira urwe. Mu myaka yashize hari ukuntu twavuze ubumwe n’ubwiyunge, abantu bavuga ndi umunyarwanda, abantu bakumva ko ari ubukangurambaga bwa leta abantu baje kubajugunyaho.

Ibi ntibituma dutera intambwe. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ituma umuntu yiyumva ko ari umunyarwanda mbere yo kuba umuhutu cyangwa umututsi n’izindi gahunda zitoza gutera intambwe mu mibanire n’abandi, tugomba kumva ko ari urugendo buri wese akora ku guti cye, mbere na mbere, ku buryo umuntu agera aho kuvuga ati ‘mbigeze he?’ aho kuvuga ngo Ndi umunyarwanda ‘buriya ni cya gipindi’, ‘ubwo baje kutubwira ibyo kwibuka buriya ni leta’.

Kwibuka ni inshingano ya kimuntu. Noneho rero muri sosiyete biba ngombwa kureba aho iyi inshingano uyigeze kugira ngo ubane n’abandi neza.

Ikiganiro Kizito yagiranye na IGIHE

Kizito aherutse gushyira hanze indirimbo yo kwibuka yise ‘Kizito Mihigo - Kubabarira ntibivuga kwibagirwa’

Aherutse no gushyira hanze indirimbo irimo ubutumwa bwamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages