Ubuhinzi burambye bukozwe neza ni kimwe mu bizagabanya imirimo umugore akora adahembwa (unpaid care work). Ibi byemezwa n’imwe mu miryango ifasha umugore gutinyuka nawe akiteza imbere, ubwo na bamwe mu bagore bo mu Ntara y’Amajyepfo batuye mu cyaro bavuga ko iyi mirimo ikiri imbogamizi mu miryango yabo.
Iyi mirimo benshi mu bagore bo mu cyaro bavuga ko bakora, hakaba n’ubwo idahawe agaciro kuko nta cyo yinjiza mu muryango mu buryo bw’amafaranga, yiganjemo imirimo yo mu rugo nko guteka, gukora isuku, ubuhinzi bwa gakondo, kwita ku matungo n’iyindi itinjiza amafaranga.
Josephine Uwamariya, uhagarariye umuryango Action Aid uteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa bo mu cyaro, avuga ko umugore aramutse akoze ubuhinzi burambye agatunga umuryango agasagurira n’isoko hari icyo byafasha umugore kuri iyi mirimo akora adahembwa.
Uwamariya ati “Umugore nahinga bya Kijyambere akihaza mu biribwa agasagurira n’isoko, bizamufasha kugira amafaranga mu mufuka we, yumve ko nawe ibyo akora bifite agaciro kandi ashoboye, n’icyo yifuza gikeneye amafaranga akibone atiriwe asaba umugabo amafaranga”.
Nyuma yo guhabwa inyigisho ku buhinzi burambye, bamwe mu bagore bo mu turere twa Gisagara na Nyanza batuye mu cyaro bavuga ko iyi mirimo birirwamo umunsi wose akenshi abagabo babo batayiha agaciro, kuko nubwo bavunika bitabuza ko iyo hagize icyo bakenera gisaba amafaranga bagisaba umugabo. Bakavuga ko nabo bemera ko ubuhinzi burambye bukozwe neza, bwagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse bukabahesha n’agaciro.
Umwe ati “Wahinga neza ukabona amafaranga, noneho muri ya mirimo yindi ugashaka n’uwagufasha ukamuhemba ku mafaranga uvana mu buhinzi, noneho ukabasha no kwihaza mu biribwa, bigatuma mu rugo hadahora induru n’imirwano, ndetse n’abana ntibarware indwara zituruka ku mirire mibi”.
Ubuyobozi bw’ Umushinga wita kandi ukanateza imbere umugore wo mu cyaro mu rwego rwo kumworohereza mu mirimo akora adahembwa, mu myaka ine uzamara mu Rwanda, uterwa inkunga n’u Buholandi uvuga ko ufite gahunda yo guhugura abagore, cyane abo mu cyaro bigishwa gukora ubuhinzi burambye ndetse ukigisha n’abagabo ko bakwiye guha agaciro imirimo ikorwa n’umugore ariko ntayihemberwe.
Usibye kwigisha ubuhinzi burambye, biciye mu mishinga nka Action Aid ndetse n’ihuriro ry’Abagore (Reseau des femmes), iyi mishinga ikaba inakora ubukangurambaga ku mibanire myiza y’abagize umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO