Iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’igihugu ryasohotse ku wa 20 Gicurasi 2022. Biteganyijwe ko kizashyirwa mu bikorwa mu myaka 30 kuko ari kimwe mu bizagenderwaho mu cyerekezo 2050.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu mu cyasohotse bwa mbere mu 2011 kirangira mu 2020 ariko cyarimo ibyuho nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukamana Espérance.
Yagize ati “Mu cyari gisanzwe hari harimo ibyuho. Ntabwo cyari gihujwe na gahunda na politiki by’igihugu nk’icyerekezo 2050, NST1 na gahunda nshya z’imijyi n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko iki gishushanyo mbonera gitanga umurongo w’uburyo ubutaka bwose bw’igihugu bwakoreshwa binyuze mu gukora ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka bw’akarere kose, ni ukuvuga hose mu mijyi no mu cyaro.
Ati "Mbere habagaho ibishushanyo mbonera by’imijyi gusa ariko ubu ntibizongera ahubwo ni akarere kose. Bizatuma nibimara gukorwa, ubutaka bwose bw’igihugu buzajya bukoreshwa bikurikije icyo bwagenewe. Kizafasha mu kurinda ubutaka bwagenewe ubuhinzi kugira ngo buzatunge abaturage nk’uko yakomeje abivuga."
Ubutaka bwose bw’akarere bugenwa uko bugomba gukoreshwa haba mu buhinzi, amashyamba, imiturire n’ibikorwaremezo.
Ku bijyanye n’imiturire nta muturage wemerewe gutura hanze y’umujyi ahagenewe guturwa cyangwa hanze ya site y’umudugudu mu cyaro. Mu bice by’icyaro site zo guturaho ziteganyijwe zigera ku 3000.
Incamake y’ibikubiye mu gishushanyo mbonera gishya
Hamwe n’ubwiyongere bw’abaturage buri ku gipimo cya 2,4% muri iki gihe, biteganyijwe ko umubare w’Abanyarwanda ushobora kuzaba ugeze kuri miliyoni 25,8 mu 2050. Kilometero kare imwe izaba ibarirwa abantu 1000.
Ubuso bw’u Rwanda bungana na kilometero kare 26.338 harimo n’igice cy’amazi. Kubera ko abaturage bari kwiyongera cyane kandi u Rwanda rwarihaye intego ko mu 2050, ruzaba ruri mu bihugu byateye imbere, hifujwe ko abazatura mu mijyi baziyongera bakagera kuri 70% abasigaye (30%) bakaba ari bo batura mu byaro.
Ubuhinzi buzaba bugenewe 47% by’ubuso bw’u Rwanda. Mu 2050, ubutaka buhingwa ntibugomba kuba buri munsi ya kilometero kare 12.433. Bivuze ko igihugu cyaba cyihagije ku biribwa umusaruro niwikuba inshuro 15 ugereranyije n’uko wari uhagaze mu 2019.
Amashyamba azaba yihariye 29%; imiturire n’ibikorwaremezo (15%) naho amazi, ibishanga, ibiyaga n’imigezi bizaba byihariye 8,5% by’ubuso bw’igihugu.
Ku byerekeye imiterere y’Imijyi, uretse Umurwa mukuru wa Kigali, hazaba hari imijyi itatu igaragagiye Kigali ari yo Bugesera, Rwamagana na Muhanga n’Imijyi umunani yunganira Kigali (iya kabiri) ari yo Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze, Nyagatare, Kirehe, Kayonza na Karongi.
Hateganyijwe imijyi 16 ishingiye ku Turere irimo nka Nyanza, Nyamagabe, Burera n’indi. Hateganyijwe n’indi mijyi 73 y’udusantere two mu cyaro.
Iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyatangiye gukorwa mu Ukuboza 2018 kirangira muri Kamena 2020.
Gishobora kuvugururwa cyose nyuma y’imyaka icumi uhereye ku munsi gishyiriweho cyangwa ikindi gihe cyose bibaye ngombwa.Ivugururwa rishobora kandi gukorwa rireba urwego rumwe, igihe bibaye ngombwa, bitabangamiye iterambere ry’izindi nzego.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!