Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Umujyi wa Kigali yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye uhereye ku rwego rw’utugali, umutekano, Urwego rw’Umuvunyi, Ubugenzacyaha n’izindi zitandukanye.
Mu bushakashatsi bugaragaza uko urwego rw’imiyoborere mu Mujyi wa Kagali ruhagaze bwatanzwe n’Umukozi muri RGB, Niyikora Sylver, bwagaragaje ko hari ibibazo abanya-Kigali bagaragaza ko bibabangamiye kurusha ibindi.
Ku isonga hari ubujura, ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga, kwiyahura n’icuruzwa ry’abantu.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abanya-Kigali bashima bimwe mu bijyanye n’umutekano kuko nk’umutekano rusange w’igihugu ushimwa hejuru ya 98% mu turere twose, uw’abantu ushimwa hejuru ya 90.8% ariko iyo bigeze ku w’ibintu biragabanyuka kuko Gasabo biri kuri 73%, Kicukiro biri kuri 83.3% naho muri Nyarugenge biri kuri 70.7%.
Ubujura ku isonga
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rugaragaza ko ubujura mu Mujyi wa Kigali abaturage bagaragaza ko buri mu bibazo bibabangamiye ndetse buza ku mwanya wa mbere.
Kugeza ubu imibare itangazwa n’uru rwego yerekana ko ubujura buri hejuru cyane mu Karere ka Nyarugenge aho bugeze ku kigero cya 89.1%, muri Gasabo bukaba 87.7% mu gihe mu Karere ka Kicukiro bukaba buri kuri 73.0%.
Ubujura ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho muri ibi bihe cyane ko buri mu bihangayikishije cyane.
Polisi y’Igihugu iherutse gutangaza ko yataye muri yombi abantu 800 bakekwaho ibyaha by’ubujura mu mezi abiri ashize.
Yagaragaje ko abatawe muri yombi, 19% ari abana bari munsi y’imyaka 18, abagera kuri 61% bafite hagati y’imyaka 19 na 30, naho 20% basigaye bafite hejuru y’imyaka 30.
Nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwo rugaragaza ko muri 2021 ibirebo by’ubujura byari 22.353, mu 2020 byari 20.798 mu gihe mu mwaka wa 2019 bikaba 19.955.
Ubusanzwe ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.
Ibiyobyabwenge
Ikindi kibazo gihangayikishije abanya-Kigali nkuko bigaragazwa n’imibare muri ubu bushakashatsi ni ibiyobyabwenge ndetse bikomeje gufata intera cyane cyane mu rubyiruko.
Imibare igaragaza ko akarere ka Gasabo ari ko gafite iri hejuru aho biri ku kigero cya 62.8%, Nyarugenge ikaba 61% mu gihe Kicukiro biri ku kigero cya 51.8%.
Umushinjacyaha Me Ninahazwa Roselyne aherutse kubwira IGIHE ko biteye impungenge kuba icyaha cy’ibiyobyabwenge nacyo gikomeje kwiganza mu bakiri bato kandi ari kimwe mu ntangiriro z’ibindi bikorwa bibi.
Iki ni ikibazo gihagayikishije cyane aho imibare yo muri 2022 igaragaza ko abantu bakurikiranyweho iki cyaha bangana na 25.167 aho Intara y’Iburasirazuba yari ifitemo 7.122 naho Umujyi wa Kigali ukagira abantu 5953 (bangana na 23,7%).
Icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda gihanwa ndetse kigateganywa n’Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho rivuga ko “umuntu wese ufatwa urya, unywa witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.”
Iyo ukekwa abihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Rikomeza rigaragaza ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:
Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.
Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Gukubita no gukomeretsa
Abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali kandi bagaragaje ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibangamiye cyane umudendezo wabo kuko kiza ku mwanya wa gatatu.
Ugendeye ku mibare itangwa na RGB igaragaza ko muri Gasabo kiri ku rwego rwa 56.0%, Kicukiro bikaba 40.2% mu gihe mu Karere ka Nyarugenge biri kuri 58.6%.
Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bikomeje gufata intera biri mu bibangamiye ituze rya rubanda ndetse kiri no mu bihangayikishije umuryango kuko kenshi ariho bibera.
Amategeko agaragaza ko iki cyaha gishobora gukorwa mu buryo butandukanye, hari igihe umuntu ashobora gukubita cyangwa agakomeretsa umuntu bikamuviramo ubumuga, gukubita umuntu cyangwa kumukomeretsa byamuviramo urupfu ndetse n’igihe umuntu yakubise cyangwa agakomeretsa umuntu udashobora kwirwanaho. Ibi byose umuntu ashobora kubikora yabigambiriye cyangwa atabigambiriye.
Ni icyaha kandi gihanirwa nubwo gikomeje gufata indi ntera mu muryango nyarwanda gihangayikishije abanya-kigali.
Imibare ya RIB igaragaza ko mu Rwanda abantu 72.428 bakurikiranyweho iki cyaha kuva mu 2019 kugeza mu 2022. Abakoze iki cyaha bari munsi y’imyaka 30 bari 26890.
Ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga
Kimwe mu byaha byeze ni ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa ubwambuzi bushukana by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko iki cyaha kibangamiye ituze n’umutekano wabo kuko abo mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko biri ku kigero cya 58%, Gasabo biri kuri 60.9% naho Nyarugenge bikaba kuri 62.8%.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha iheruka gutangazwa muri Nyakanga 2022, igaragaza ko muri 2021 hakiriwe ibirego 254 byibwemo asaga miliyoni 400 Frw.
RIB yerekana ko mu 2019 uru rwego rwakiriye ibirego 128 by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga hibwa asaga miliyoni 200 Frw. Mu 2020 hakiriwe ibirego 168 hibwa miliyali imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byaha kandi biri mu buryo butandukanye aho benshi bashobora gushukwa bagacucurwa utwabo ndetse hakabura n’ibimenyetso bashobora kwifashisha batanga ikirego.
Kwiyahura
Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abanya-Kigali ni inkuru za hato na hato zikunze gutangazwa ko mu bice bitandukanye abantu biyambuye ubuzima.
Ibi biri ku mwanya wa kane w’ibibazo byagaragajwe n’abanya-Kigali bahangayikishijwe nabyo mu mwaka ushize kuko abo mu Karere ka Gasabo biri kuri 21.3%, Kicukiro bikaba 13.8% naho Nyarugenge biri kuri 21.7%.
Ni kenshi humvikana inkuru z’abantu bapfuye biyahuye, abasanzwe mu nzu bapfuye bigakekwa ko biyahuye ndetse n’ababigerageza ariko bagatabarwa cyangwa ntibibahire ko bashiramo umwuka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, kigaragaza ko mu 2020/2021 abantu biyahuye mu Rwanda bari 285.
Igaragaza ko 47 % by’abiyahuye hatamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima, ababikoze bitewe n’amakimbirane mu muryango bari 28 %, ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8 %, ababitewe no kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, ababitewe n’indwara zidakira ni 3% .
Abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2 %, ubukene bukabije 2 %, amadeni 2 % naho ababitewe n’igihombo ni 2%.
Iki kiza mu bibazo bihangayikishije cyane abanya-Kigali muri iki gihe bitewe n’uko hari amakuru atangazwa agakura umutima abatuye muri ako gace byabereyemo.
Icuruzwa ry’abantu
Abanya-Kigali bagaragarije RGB ko ikindi kibazo kibahangayikishije mu gihe hakorwaga ubwo bushakashatsi ari icuruzwa ry’abantu kuko kiza mu bibazo bitandatu bibateye inkeke.
Akarere ka Kicukiro kaza ku mwanya wa mbere kuko biri ku kigero cya 4.7%, Kicukiro bikaba 3.9% naho muri Nyarugenge bikaba 2.3%.
Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko nibura Abanyarwanda 150 bakorewe icuruzwa ry’abantu, hagati ya 2020-2022.
Uretse aba ariko hari abandi bacuruzwa kandi mu buryo bw’ibanga uzasanga amacumbi aya twita (lodges) cyangwa hoteli zaba izoroheje cyangwa izikomeye, abazikoramo cyane cyane abakira abantu bafite urutonde rw’abakobwa na nimero zabo - yemwe ngo hari abagira n’amafoto - y’abakobwa cyangwa abasore baba bategereje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!